29 GICURASI 2019
LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo “Urukundo ntirushira!”
Muri Atlanta, leta ya Jeworujiya, muri Amerika
Itariki: 17-19 Gicurasi 2019
Aho ryabereye: Mercedes-Benz Stadium muri Atlanta, leta ya Jeworujiya, muri Amerika
Indimi: Icyamuharike, Icyongereza, Ikirusiya
Abateranye: 46.374
Ababatijwe: 314
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 5.000
Ibiro by’Abahamya byatumiwe: Burezili, Etiyopiya, Finilande, Hong Kong, Isirayeli, Kanada, Kazakisitani, Kolombiya, Ositaraliya, Porutugali, Rumaniya, Shili, Sikandinaviya, Tirinite na Tobago, u Bufaransa, u Bugiriki, u Buholandi, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza
Amafoto agaragaza uko amakoraniro mpuzamahanga agera kuri 24 azaba muri 2019 yagenze, azajya ashyirwa ku rubuga rwa jw.org, ahanditse ngo “Ahaboneka amakuru.”
Abahamya bahagaze aho ikoraniro ryabereye
Umuvandimwe Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru isoza ku wa Gatandatu
Abavandimwe barimo babatiza
Abavandimwe na bashiki bacu bateze amatwi mu ikoraniro
Abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 164 bari mu murimo w’igihe cyose wihariye banyura imbere y’abateranye, ku Cyumweru
Abashyitsi bifatanyije mu murimo wo kubwiriza
Abashyitsi bambaye imyenda gakondo barimo bifotoza
Abana bafite icyapa cyanditseho ngo: “Paradizo iri hafi, tuzongera kubonana.”
Abashyitsi bambaye imyenda gakondo yo muri Etiyopiya, ku munsi wa nyuma w’ikoraniro
Abahamya baririmbiye abashyitsi. Inyuma ya bo handitseho ngo “Turabakunda”

