AMAKURU YO KU ISI HOSE

Viktor Stashevskiy wo muri Crimée yafunzwe guhera muri Werurwe 2021

Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Aho bafungiwe

Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ukwizera kwabo—Aho bafungiwe

Abahamya ba Yehova barenga 279 bo hirya no hino ku isi bari bafunzwe bazira ukwizera kwabo kugeza muri Mata 2026.

Dukurikije ibivugwa mu Ngingo ya 18 yo mu Masezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politike, umuntu afite “uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, kuyoborwa n’umutima nama no kujya mu idini ashaka.” Icyakora, mu bihugu bimwe na bimwe, Abahamya ba Yehova bambuwe ubwo burenganzira bw’ibanze, maze bituma bafungwa kandi bagafatwa nabi, bazira gukora ibikorwa bijyanye n’ukwizera kwabo. Abandi bo bafungwa bazira ko umutima nama wabo utabemerera kujya mu gisirikare.

“Mujye muzirikana abari muri gereza, mbese nkaho mufunganywe na bo.”—Abaheburayo 13:3.