21 UKUBOZA 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Umujyi wa Fishkill wahaye Abahamya ba Yehova icyemezo cyo kubaka
Ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, hatanzwe icyemezo kitwemerera kubaka inyubako nshya mu mujyi wa Fishkill muri leta ya New York muri Amerika, ahasanzwe hari izindi nyubako za Beteli. Igihe twabonaga icyemezo gitangwa n’Akanama Gashinzwe iby’Igishushanyo Mbonera cy’Umugi, twashoboraga guhita dutangira imirimo yo kubaka.
Inyubako za Beteli ziri i Fishkill, ziherereye ku bilometero 64 mu majyaruguru y’icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Warwick muri leta ya New York. Abavandimwe na bashiki bacu bakorera i Fishkill, bakora mu bijyanye no gutanga ubufasha mu birebana na za mudasobwa, mu by’ikoranabuhanga ndetse n’ibindi.
Inyubako nshya zizubakwa ahantu hangana na hegitari 23, hakurya y’umuhanda uvuye aho andi mazu ya Beteli asanzwe yubatse. Izo nyubako zizaba zigizwe n’ibice bibiri. Igice cya mbere kizaba ari inyubako y’ibiro izaba iri ku buso bwa metero kare 4.366 n’inyubako izakoreramo urwego rushinzwe kwita ku mazu n’ibikoresho izaba iri ku buso bwa metero kare 1.393. Igice cya kabiri kizaba ari inyubako yo kuriramo, izaba iri ku buso bwa metero kare 1.393. Nanone hateganyijwe ahantu ho kwidagadurira kandi hakorwa ibishoboka byose kugira ngo izo nyubako zizabe ari nziza ariko nanone zitarenga ku mabwiriza yo kubungabunga ibidukikije.
Nubwo imirimo myinshi izakorwa n’ibigo byigenga, izagenzurwa n’abavandimwe bake bakorera kuri Beteli. Biteganyijwe ko uwo mushinga uzarangira mu Kwakira 2025.
Umuvandimwe Jason Kahle, ukorera i Fishkill kandi akaba ari na ho aba, yaravuze ati: “Kugeza ubu, Beteli y’i Fishkill nta hantu ifite hashobora guhurira abantu benshi. Ariko izi nyubako nshya zizatuma tubona ahantu tuzajya duhurira, tugakorana ibintu bitandukanye. Si twe tuzarota zuzura, tugatangira kuzibyaza umusaruro.”
Uyu ni umushinga mwiza cyane, uzagirira akamaro abavandimwe bo kuri Beteli y’i Fishkill kandi uzatuma bakomeza kunga ubumwe. Dukomeje kuzirikana uwo mushinga mu masengesho yacu, kugira ngo Yehova azahe imigisha abavandimwe bazawugiramo uruhare.—Zaburi 127:1.