11 Kamena 2025
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Muri Kamena 2025 hasohotse Bibiliya mu ndimi enye
Ururimi rw’amarenga rwo muri Angola
Ku itariki ya 13 Kamena 2025, umuvandimwe Taylor Bornschein uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Angola yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’amarenga rwo muri Angola. Iryo tangazo ryatangiwe mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2025, rifite umutwe uvuga ngo: “Korera Imana mu buryo yemera.” Iryo koraniro ryitabiriwe n’abantu bagera ku 1.540. Iyo Bibiliya yahise inasohoka ku rubuga rwa jw.org, kuri porogaramu ya JW Library ndetse no kuri porogaramu ya JW Library Sign Language, ku buryo ababyifuzaga bashoboraga kuyivanaho.
Ni ubwa mbere hahinduwe Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’amarenga rwo muri Angola. Abahamya ba Yehova batangiye guhindura inyandiko zishingiye kuri Bibiliya mu rurimi rw’amarenga rwo muri Angola mu mwaka wa 2013. Ubu muri Angola, hari abavandimwe na bashiki bacu bagera hafi ku 1.100 bari mu matorero 37 n’amatsinda 11 akoresha ururimi rw’amarenga rwo muri Angola.
Ururimi rw’amarenga rwo muri Venezuwela
Ku itariki ya 14 Kamena 2025, umuvandimwe Edgardo López uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Venezuwela, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’amarenga rwo muri Venezuwela. Iryo tangazo ryatangiwe mu materaniro yihariye yabereye ku biro by’ishami bya Venezuwela, biherereye mu mujyi wa La Victoria. Ayo materaniro yitabiriwe n’abantu bagera kuri 309 imbonankubone, naho abagera ku 1.215 bayakurikirana bakoresheje ikoranabuhanga. Nanone abagera kuri 918 bayakurikiye mu cyumweru cyakurikiyeho, kuko yari yarafashwe amajwi n’amashusho. Iyo Bibiliya yahise inasohoka ku rubuga rwa jw.org, kuri porogaramu ya JW Library no kuri porogaramu ya JW Library Sign Language, ku buryo ababyifuzaga bashoboraga guhita bayikuraho.
Hari abantu bakoresha ururimi rw’amarenga rwo muri Venezuwela barenga 100.000. Muri icyo gihugu hari abavandimwe na bashiki bacu barenga 1.300 bari mu matorero 33 n’amatsinda 34 akoresha ururimi rw’amarenga rwo muri Venezuwela.
Ururimi rwa Kituba
Ku itariki ya 20 Kamena 2025, umuvandimwe Mbete François uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Congo (Kinshasa) yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo hamwe n’igitabo cy’Intangiriro n’icyo Kuva mu rurimi rwa Kituba. Iryo tangazo ryatangiwe mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2025 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Korera Imana mu buryo yemera.” Iryo koraniro ryabereye ku Nzu y’Amakoraniro y’i Pointe-Noire muri Kongo kandi ryari ryitabiriwe n’abantu bagera ku 1.276. Ibyo bitabo byo mu rwego rwa elegitoronike byahise bisohoka ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library ku buryo umuntu wabyifuzaga yashoboraga guhita abikuraho. Nanone abateranye iryo koraniro imbonankubone batahanye Bibiliya y’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo icapye. Ariko amatorero na yo azohererezwa izo Bibiliya.
Hari abantu barenga miriyoni 12 bavuga ururimi rwa Kituba, batuye muri Angola, Gabon no muri Kongo. Hari n’abavandimwe na bashiki bacu barenga 2.500 bari mu matorero 35 akoresha urwo rurimi.
Ururimi rw’amarenga rwo muri Kolombiya
Ku itariki ya 21 Kamena 2025, umuvandimwe Andrés Mejía uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Kolombiya, yatangaje ko hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’amarenga rwo muri Kolombiya. Iryo tangazo ryatangiwe muri gahunda yihariye yabereye ku Nzu y’Amakoraniro iri mu mujyi wa Cota muri Kolombiya. Abantu bagera ku 1.980 bakurikiranye iyo gahunda imbonankubone, abandi babarirwa mu magana bayikurikira bifashishije ikoranabuhanga, bari mu duce 47 two muri Kolombiya. Iyo Bibiliya yahise inasohoka ku rubuga rwa jw.org, kuri porogaramu ya JW Library no kuri porogaramu ya JW Library Sign Language, ku buryo uwabyifuzaga yashoboraga guhita ayivanaho.
Ni ubwa mbere hahinduwe Bibiliya mu rurimi rw’amarenga rwo muri Kolombiya. Ugereranyije, hari abantu barenga 500.000 bakoresha ururimi rw’amarenga rwo muri Kolombiya. Hashize imyaka irenga 25, Abahamya ba Yehova basohora ibitabo bishingiye kuri Bibiliya mu rurimi rw’amarenga rwo muri Kolombiya. Abavandimwe na bashiki bacu barenga 1.400 bari mu matorero 35 n’amatsinda 11 akoresha ururimi rw’amarenga yo muri Kolombiya, bari bafite amatsiko menshi yo gutangira gukoresha iyo Bibiliya mu murimo wo kubwiriza, mu cyigisho cyabo cya bwite no mu materaniro.

