Ikinyarwanda
Muri Gicurasi 2025 hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu ndimi ebyiri.
https://cms-imgp.jw-cdn.org/img/p/702025062/univ/art/702025062_univ_sqr_xl.jpg

2 KAMENA 2025
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Muri Gicurasi 2025 hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu ndimi ebyiri.

Muri Gicurasi 2025 hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu ndimi ebyiri.

Ururimi rw’Igikisi

Ku itariki ya 25 Gicurasi 2025, umuvandimwe Winston Bestman uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Liberiya, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yuzuye mu rurimi rw’Igikisi. Iyo gahunda yihariye yabereye mu mujyi wa Guéckédou muri Gineya kandi yitabirwa n’abantu 1.029. Abandi 2.467 bakurikiranye iyo gahunda bifashishije ikoranabuhanga rya videwo bari mu mujyi wa Foya muri Liberiya n’uwa Koinduno muri Sierra Leone. Abateranye bose bahawe Bibiliya. Nanone bashoboraga guhita bakura iyo Bibiliya ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library. Nanone batangarijwe ko amajwi y’iyo Bibiliya yari kuzagenda asohoka gahoro gahoro.

Hari abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe bavuga ururimi rw’Igikisi, batuye mu gace kari ku mupaka wa Gineya, Liberiya na Sierra Leone. Mu ifasi y’ibiro by’ishami bya Liberiya hari abavandimwe na bashiki bacu barenga 1.200, bateranira mu matorero 29 n’itsinda rimwe bikoresha ururimi rw’Igikisi. Abahamya ba Yehova bakoresha ururimi rw’Igikisi bishimiye cyane kubona Bibiliya yuzuye, ihinduye neza kandi ibonekamo izina Yehova.

Ururimi rw’Igipijini cyo mu Birwa bya Salomo

Ku itariki ya 15 Gicurasi 2025 umuvandimwe Jeffrey Winder wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’Igipijini cyo mu Birwa bya Salomo. Iyo Bibiliya yatangarijwe muri gahunda yihariye yabereye i Honiyara mu murwa mukuru w’Ibirwa bya Salomo. Abantu 2.317 bakurikiye iyo gahunda imbonankubone. Abandi 1.695 bayikurikiye bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo bari mu gace kitaruye, ku kirwa cya Malayita. Abari bateranye bose batahanye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi nshya yo mu rurimi rw’Igipijini cyo mu Birwa bya Salomo. Iyo Bibiliya yari no ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library, ku buryo ababyifuzaga bashoboraga guhita bayivanaho.

Ubutumwa bwiza bwabwirijwe bwa mbere mu Birwa bya Salomo mu mwaka wa 1953. Muri iki gihe hatuye abantu 757.000 bavuga indimi 70 z’abasangwabutaka. Nubwo Icyongereza ari rwo rurimi rukoreshwa mu butegetsi, ururimi rw’Igipijini cyo mu Birwa bya Salomo ni rwo rurimi ruvugwa cyane muri ibyo birwa. Nanone muri ibyo birwa hari abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 2.100 bari mu matorero 38 akoresha urwo rurimi.