17 NYAKANGA 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Hasohotse Bibiliya esheshatu mu kwezi kwa Gatandatu 2024
Igikerewole cyo muri Gwadelupe
Ku itariki ya 9 Kamena 2024, umuvandimwe Jeffrey Winder wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse igitabo cya Matayo n’icya Mariko mu rurimi rw’Igikerewole cyo muri Gwadelupe. Iryo tangazo ryatanzwe muri disikuru yasoje ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka wa 2024 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza.” Iryo koraniro ryabereye i Baie-Mahault muri Guadeloupe, ryitabirwa n’abantu 8.602 imbonankubone, abandi 5.588 barikurikirana bakoresheje ikoranabuhanga. Abariteranye batahanye Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo. Ibyo bitabo byombi bashoboraga guhita babivana ku rubuga rwacu rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library.
Igikerewole cyo muri Gwadelupe kivugwa n’abantu barenga 300.000 bo muri Gwadelupe n’abandi bagera ku 200.000 baba mu Bufaransa. Ubu muri Gwadelupe hari amatorero agera kuri 42 akoresha urwo rurimi arimo abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 3.300. Naho mu Bufaransa hari amatsinda 2 arimo abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 80.
Arumeniya
Ku itariki ya 28 Kamena 2024, umuvandimwe Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye mu rurimi rw’Ikinyarumeniya. a Iryo tangazo ryatanzwe ku munsi wa mbere w’ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye hafi y’umujyi wa Yerevan muri Arumeniya, ryitabirwa n’abantu 6.155. Iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye abantu bashoboraga no kuyivana ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library. Bibiliya icapye izasohoka mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.
Ubuhinduzi bwa mbere bwa Bibiliya yo mu rurimi rw’Ikinyarumeniya bwasohotse mu myaka ya za magana ane. Naho Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yasohotse mu mwaka wa 2010. Ubu muri Arumeniya hari abantu bagera kuri miriyoni eshatu bavuga Ikinyarumeniya, harimo abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 10.550 bari mu matorero 117. Nanone hari abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 5.200 bari mu matorero n’amatsinda akoresha Ikinyarumeniya ari hirya no hino mu Burayi no muri Amerika.
Fante
Ku itariki ya 28 Kamena 2024, umuvandimwe Freeman Abbey uri mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami bya Gana yatangaje ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’Igifante mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza.” Iryo koraniro ryabereye mu Nzu y’Amakoraniro ya Takoradi iri i Sekondi-Takoradi muri Gana, ryitabiriwe n’abavandimwe na bashiki bacu 1.230 imbonankubone, naho abagera ku 2.022 barikurikirana bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Abari bateranye batahanye Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo. Nanone abantu bashoboraga guhita bavana iyo Bibiliya ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library.
Ugereranyije abantu bagera kuri miriyoni esheshatu bavuga ururimi rw’Igifante. Itorero rya mbere ry’Igifante ryashinzwe muri Nzeri 1935 mu gace ubu kitwa Sekondi-Takoradi. Ubu muri Gana hari abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 9.700 bari mu matorero 158 akoresha ururimi rw’Igifante.
Isilande
Ku itariki ya 28 Kamena 2024, umuvandimwe David Splane, uri mu Nteko Nyobozi, yatangaje ko hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu rurimi rw’Igisilande. Yabitangaje ku munsi wa mbere w’ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka wa 2024 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye i Reykjavík muri Isilande kandi icyo gihe hari haje abantu bagera ku 1.312. Abateranye bose batahanye iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya. Nanone yashyizwe ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library ku buryo abantu bashoboraga guhita bayivanaho.
Mu mwaka wa 2019, hari harasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igisilande. Ubu abavandimwe na bashiki bacu 395 bari mu matorero atanu akoresha ururimi rw’Igisilande bishimiye kubona Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bazajya bakoresha babwiriza abantu bagera ku 390.000 bavuga Igisilande.
Ngangela
Ku itariki ya 28 Kamena 2024, umuvandimwe Johannes De Jager, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Angola yatangaje ko hasohotse ibitabo bya Bibiliya ari byo Matayo, Luka n’Ibyakozwe mu rurimi rw’Ikingangela. Iryo tangazo ryatanzwe mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2024, ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mutangaze ubutumwa bwiza,” ryabereye i Menongue muri Angola. Abateranye batahanye Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo. Ibyo bitabo uko ari bitatu bya Bibiliya byanasohotse ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library, ku buryo abantu bashoboraga guhita babivanaho.
Ugereranyije muri Angola hari abantu bagera kuri miriyoni bavuga ururimi rw’Ikingangela. Itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’Ikingangela ryashinzwe mu mwaka wa 2011. Ubu hari abavandimwe na bashiki bacu 260 bari mu matorero umunani, akoresha ururimi rw’Ikingangela ari muri Angola no muri Namibiya.
Ngabere
Ku itariki ya 30 Kamena 2024, umuvandimwe Carlos Martinez uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami by’Amerika yo Hagati, yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo mu rurimi rw’Ikingabere. Iyo gahunda yafashwe amajwi n’amashusho nyuma iza kwerekanwa mu matorero atandukanye yo muri Kosita Rika na Panama. Nyuma y’iryo tangazo abantu 2.032 bateranye imbonankubone bahawe icyo gitabo cya Matayo. Nanone abantu bashoboraga guhita bavanaho icyo gitabo ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library.
Ubu ugereranyije abantu bagera ku 216.000 bavuga ururimi rw’Ikingabere, abenshi baba muri Kosita Rika no muri Panama. Muri ibyo bihugu byombi, hari abavandimwe na bashiki bacu 877, bari mu matorero 26 n’amatsinda 2 akoresha ururimi rw’Ikingabere.
a Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ivuguruye yasohotse mu rurimi rw’Ikinyarumeniya ruvugwa mu Burasirazuba bwa Arumeniya. Rutandukanye n’uruvugwa mu Burengerazuba, ruvugwa cyane n’Abanyarumeniya baba mu mahanga.