Soma ibirimo

Hejuru ibumoso: Akagare k’ibitabo kari mu mujyi wa Sherbrooke muri Kanada. Hasi ibumoso: Ifoto yafatiwe mu mujyi wa Quebec, muri Kanada, ku itariki ya 8 Mata 2024, igaragaza ubwirakabiri. Iburyo: Ikarita igaragaza ibice byo muri Amerika ya Ruguru byagaragayemo cyane ubwirakabiri

16 GICURASI 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Abahamya ba Yehova bo muri Amerika ya Ruguru babwirije abaje kureba ubwirakabiri

Abahamya ba Yehova bo muri Amerika ya Ruguru babwirije abaje kureba ubwirakabiri

Ku itariki ya 8 Mata 2024, ubwirakabiri bwagaragaye mu duce two muri Amerika ya Ruguru ku buryo abahatuye bashoboraga kububona neza. Abantu babarirwa muri za miriyoni bahuriye mu duce dutandukanye kugira ngo barebe ubwo bwirakabiri kandi hari n’abo byasabye gukora ingendo ndende. Hashyizweho gahunda yihariye yo kubwiriza mu mijyi irenga 24 aho ubwirakabiri bwari kuba bugaragara cyane. Abahamya ba Yehova bo muri Kanada, Megizike no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatanyije muri iyo gahunda, bakoresheje utugare turiho ibitabo biri mu ndimi zigera kuri 15.

Mu mujyi wa Carbondale, muri Leta ya Illinois, muri Amerika, hari abanyeshuri babiri bo muri kaminuza, baganiriye n’Abahamya bari ku kagare. Mushiki wacu umwe yatangiye kubaganiriza akoresheje ikibazo cyari kiri ku cyapa cyo ku kagare, cyabazaga kiti: “Ese ubuzima bwabayeho biturutse ku irema?” Igihe barimo baganira, umwe muri abo banyeshuri yarabajije ati: “Niba Imana ibaho kandi ikaba idukunda, kuki yemera ko imibabaro ibaho?” Uwo mushiki wacu yamweretse uko yakoresha urubuga rwacu rwa jw.org, akabona igisubizo cy’icyo kibazo. Abo banyeshuri bashimishijwe na videwo iri ku rubuga rwacu isubiza icyo kibazo. Banavuze ko bashakaga kumenya byinshi kurushaho kandi ko bifuzaga kubwira incuti zabo ibyo bamenye.

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Kanada na Amerika bifatanyije muri gahunda idasanzwe yo kubwiriza mu gihe hari habaye ubwirikabiri

Hari umusore uvuga ururimi rw’Igipunjabi wari mu mujyi wa Sherbrooke, mu ntara ya Quebec ho muri Kanada, wakozwe ku mutima n’ukuntu mushiki wacu wari ku kagare yamusuhuje mu rurimi rwe kavukire. Icyo kintu cyoroheje uwo mushiki wacu yakoze, cyatumye abasha kuganira n’uwo musore kandi amwereka uko yakwiga Bibiliya akoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Uwo musore yatangajwe n’uko ashobora kwiga Bibiliya ku gihe n’ahantu hamunogeye, ndetse akaba yanakoresha ikoranabuhanga rya videwo. Uwo mushiki wacu yamushakiye umuvandimwe bazajya bigana Bibiliya.

Hari mushiki wacu wari uri ku kagare mu mujyi wa Evansville, muri Leta ya Indiana, ho muri Amerika, waganiriye n’umugore wari uherutse kwimukira muri ako gace, aje kwita kuri mama we wari urwaye. Mushiki wacu yamubwiye ko yiyumvisha ingorane ahura na zo kuko na we yita kuri mama we. Hanyuma yasomeye uwo mugore amagambo ahumuriza yo muri Yesaya 33:24 no mu Byahishuwe 21:4. Byamukoze ku mutima cyane, maze asaba uwo mushiki wacu kongera kumusomera iyo mirongo. Ibyo byatumye bagirana ikiganiro cyiza, kandi bashyiraho gahunda yo kuzakomeza kuganira kuri Bibiliya.

Dushimishwa n’uko abavandimwe na bashiki bacu bo mu bice byo muri Amerika ya Ruguru bakoresheje ubwo buryo bwihariye bari babonye bakabwira abandi ibyerekeye ‘Umuremyi wacu Mukuru’ n’amasezerano ye ahebuje.—Umubwiriza 12:1, 2.