Ikinyarwanda
Inama mpuzamahanga yo mu mwaka wa 2021 yo kwizihiza ururimi kavukire yavuze ku murimo w’ubuhinduzi ukorwa n’Abahamya ba Yehova bo muri Filipine
https://cms-imgp.jw-cdn.org/img/p/702021251/univ/art/702021251_univ_sqr_xl.jpg

Umuvandimwe Elnathan Lee (hejuru) n’umuvandimwe Israel Aves (hasi) bo ku biro by’ishami byo muri Filipine, barimo batanga ikiganiro bifashishije ikoranabuhanga rya videwo mu mwaka wa 2021, mu nama mpuzamahanga yo kwizihiza ururimi kavukire.

26 MATA 2021
FILIPINE

Inama mpuzamahanga yo mu mwaka wa 2021 yo kwizihiza ururimi kavukire yavuze ku murimo w’ubuhinduzi ukorwa n’Abahamya ba Yehova bo muri Filipine

Inama mpuzamahanga yo mu mwaka wa 2021 yo kwizihiza ururimi kavukire yavuze ku murimo w’ubuhinduzi ukorwa n’Abahamya ba Yehova bo muri Filipine

Inama mpuzamahanga yo kwizihiza ururimi kavukire ni inama ihuza abarimu, abayobozi, abashakashatsi n’abahanga baturutse mu bihugu 12. Iyo nama yatangiye ku itariki ya 21 Gashyantare kugeza ku itariki ya 20 Werurwe 2021, iba hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo. Uwari uyoboye iyo nama ari we Dr. Ricardo Ma. Nolasco ukora mu rwego rusesengura iby’indimi muri Kaminuza yitwa Diliman muri Filipine, yatumiye abahagarariye ibiro by’ishami byo muri Filipine kwifatanya muri iyo nama. Ku itariki ya 9 Werurwe 2021, abavandimwe babiri bakora mu rwego rw’ubuhinduzi ari bo Elnathan Lee na Israel Aves batanze ibiganiro basobanura ukuntu Abahamya ba Yehova bakora uko bashoboye ngo bahindure mu ndimi zitandukanye. Iyo nama yitabiriwe n’abantu 320.

Dr. Ricardo Ma. Nolasco yavuze ko ubushakashatsi bwakorewe muri Filipine bwagaragaje ko uretse ibitabo bikoreshwa mu mashuri, Bibiliya ari cyo gitabo gisomwa n’abantu benshi. Nanone mu biganiro byari biteganyijwe harimo n’ingingo ivuga ngo: “Ubuhinduzi bwa Bibiliya mu ndimi zivugwa muri Filipine.” Iyo ngingo yasobanuwe na ba bavandimwe.

Umuvandimwe Aves yasobanuye ukuntu Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya yahinduwe ku buryo yumvikana neza kandi ihuje n’ukuri. Yabisobanuye mu kiganiro yatanze cyari gifite umutwe uvuga ngo: “Irumvikana kandi ihuje n’ukuri: Ibibazo abahindura Bibiliya mu ndimi kavukire bahura na byo.” Yabwiye abari muri iyo nama ko umurimo Abahamya ba Yehova bakora ari uwo gufasha abantu gusobanukirwa Bibiliya, akaba ari yo mpamvu bashyiraho imihati myinshi kugira ngo iboneke no mu ndimi zivugwa n’abantu bake. Iyo Bibiliya iboneka ku buntu kuri interineti cyangwa icapye. Ushaka kuyisoma ngo wirebere niba koko abahinduzi baragize icyo bageraho mu kugeza ku bantu benshi Ijambo ry’Imana ryumvikana neza kandi rihuje n’ukuri, wayibona mu matorero y’Abahamya ba Yehova.

Undi muvandimwe witwa Lee, yatanze ikiganiro kivuga ngo: “Uko ubuhinduzi bukorwa n’Abahamya ba Yehova buhuriza hamwe abantu bo mu mahanga yose n’indimi zose.” Uwo muvandimwe yavuze ukuntu umurimo w’ubuhinduzi ukorwa n’Abahamya ku isi hose wagutse. Yasobanuye ko uwo murimo ukorwa n’abahinduzi barenga 6 000 hamwe n’ababafasha. Yanasobanuye amateka y’ukuntu umurimo w’ubuhinduzi watangiye gukorwa uhereye mu mwaka wa 1890 n’ukuntu warushijeho kwiyongera kugeza ubu. Yagaragaje ko urubuga rwa jw.org, ari rwo rubuga ruboneka mu ndimi nyinshi kurusha izindi mbuga zose, ku buryo mu Gushyingo 2019, ibiboneka kuri urwo rubuga byageze ku ndimi 1000.

Umuvandimwe Lee yashoje avuga ko abahindura inyandiko z’Abahamya ba Yehova, babona ko umurimo wabo ugamije gufasha abantu benshi. Ibyo bituma bihatira guhindura ibintu byumvikana neza ku buryo bishimisha abantu bo hirya no hino ku isi, bikabigisha kandi bikabafasha.

Dushimishijwe no kuba tubonye umwanya wo kubabwira umurimo dukora w’ubuhinduzi n’icyo wagezeho. Dufite ibihamya byinshi bigaragaza ko ubutumwa bwiza burimo bubwirizwa “mu mahanga yose n’amoko yose n’indimi zose” kuruta mbere hose.—Ibyahishuwe 14:6.