Ku itariki ya 28 Mutarama 2018, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu rurimi rw’Igiponape ruvugwa muri Pohnpei iri mu birwa bya Micronésie. Ku munsi wari wabanje, mu mugi wa Herlufmagle, muri Danimarike hari hasohotse BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu rurimi rw’Ikidanwa, Ikinyanoruveje n’Igisuwede. Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya imaze guhindurwa mu ndimi zisaga 163 yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo; muri izo harimo 12 zibonekamo Bibiliya ivuguruye yo mu mwaka wa 2013.