Soma ibirimo

6 UKWAKIRA 2017
AGASHYA!

Ikiciro k’“Inyigisho za Bibiliya” cyaravuguruwe

Ikiciro k’“Inyigisho za Bibiliya” cyaravuguruwe

Ikiciro k’“Inyigisho za Bibiliya” cyaravuguruwe. Ibyo byakozwe hagamijwe gufasha abasura urubuga rwacu kugera ku ngingo bashaka bitabagoye. Dore bimwe mu byahindutse:

  • Umutwe mushya uvuga ngo “Bibiliya n’amateka” uvuga ibijyanye na Bibiliya, uko yagiye ishyirwa mu zindi ndimi, uko yarinzwe, hamwe n’ubundi bushakashatsi bukora bushimangira ko ihuza n’amateka.

  • Umutwe mushya uvuga ngo “Amahoro n’ibyishimo” usobanura uko Bibiliya yagufasha guhangana n’imihangayiko ya buri munsi, n’uko wabona amahoro n’ibyishimo nubwo waba uhanganye n’ibibazo.

  • Umutwe mushya uvuga ngo “Bibiliya na siyansi” ugaragaza uko ibintu kamere bigaragaza ko Bibiliya ivuga ukuri kuri siyansi.

  • Umutwe uvuga ngo “Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya” waravuguruwe kugira ngo byorohere umuntu kubona ikibazo runaka.

  • Umutwe uvuga ngo “Abashakanye n’ababyeyi,” utangwamo inama zatuma umugabo n’umugore babana neza hamwe n’izifasha ababyeyi kurera abana babo.