Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

“Naretse kuba umunyarugomo”

“Naretse kuba umunyarugomo”
  • Igihe yavukiye: 1973

  • Igihugu: Uganda

  • Kera: Nari umunyamahane n’umusinzi

IBYAMBAYEHO

 Navukiye mu karere ka Gomba mu gihugu cya Uganda. Abenshi mu bari bahatuye bari bakennye cyane. Muri ako gace nta muriro w’amashanyarazi wahabaga, ubwo rero nijoro twacanaga amatara ya peterori.

 Ababyeyi bange bari abahinzi, bari barimukiye muri Uganda bavuye mu Rwanda. Bahingaga ikawa n’urutoki. Iyo bezaga ibitoki bengagamo inzoga izwi cyane yitwa waragi. Nanone bororaga inkoko, ihene, ingurube n’inka. Nakuze bambwira ko umugore agomba kumvira umugabo we kandi ko atemerewe gutanga igitekerezo.

 Mfite imyaka 23 nagarutse mu Rwanda. Nakundaga kujya mu tubyiniro njyanye n’urungano rwange. Hari akabyiniro najyagamo kenshi ku buryo baje kunyemerera nkajya ninjirira ubuntu. Nakundaga firimi z’imirwano n’izabaga zirimo urugomo rukabije. Inshuti zange n’imyidagaduro byatumye mba umunyamahane n’umusinzi.

 Mu mwaka wa 2000, natangiye kubana n’umukobwa witwa Skolastique Kabagwira, tubyarana abana batatu. Numvaga ko agomba kujya amfukamira igihe cyose agiye kunsuhuza cyangwa ashaka kugira icyo ansaba, kuko ari ko nari nararezwe. Nanone namubwiraga ko ibintu byose dutunze ari ibyange kandi ko ngomba kubikoresha uko nshaka. Hari igihe nagendaga nkagaruka mu rugo saa kenda z’ijoro kandi akenshi nabaga nasinze. Iyo nakomangaga Skolastique agatinda kunkingurira, naramukubitaga.

 Icyo gihe nari mpagarariye ikigo kigenga gishinzwe gucunga umutekano, kandi nahembwaga amafaranga menshi. Umugore wange yahoraga ansaba kujya mu idini yasengeragamo ry’Abapentekote, atekereza ko nahinduka nkaba umuntu mwiza. Ariko numvaga bitanshishikaje. Nyuma yaho naje kwinjira undi mugore. Iyo myifatire yange mibi y’urugomo n’ubwiyandarike yatumye Skolastique yahukanira iwabo ajyana n’abana bacu batatu.

 Hari umugabo ukuze wangiriye inama yo gusubirana n’umugore wange. Uwo mugabo yambwiye ko abana bange bakeneye kubana na se. Ubwo rero mu mwaka wa 2005, naretse inzoga, ntandukana na wa mugore, maze nsubirana na Skolastique. Mu mwaka wa 2006 twarashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Icyakora nari nkiri umunyamahane kandi nafataga nabi umugore wange.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

 Mu mwaka wa 2008, hari Umuhamya wa Yehova witwa Joël waje kutubwiriza. Joël na mugenzi we witwa Bonaventure bamaze amezi menshi badusura kandi tukaganira kuri Bibiliya. Nababazaga ibibazo byinshi, cyanecyane ibijyanye n’igitabo k’Ibyahishuwe. Nabagishaga impaka nshaka kubereka ko Abahamya ba Yehova bigisha ibinyoma. Urugero, nababajije impamvu bavuga ko imbaga y’“abantu benshi” ivugwa mu Byahishuwe 7:9, yari kuba ku isi kandi uwo murongo uvuga ko bahagaze “imbere y’intebe y’ubwami [bw’Imana] n’imbere y’Umwana w’intama” ari we Yesu Kristo. Joël yansubizaga ibibazo byose mu bugwaneza. Yanyeretse umurongo wo muri Yesaya 66:1 aho Imana ivuga ko isi ari ‘intebe y’ibirenge byayo.’ Ubwo rero, imbaga y’abantu benshi ihagaze ku isi, ari yo ntebe y’ubwami bw’Imana. Nanone nasomye muri Zaburi 37:29, havuga ko abakiranutsi bazaragwa isi kandi bakayituraho iteka ryose.

 Amaherezo nemeye ko Abahamya ba Yehova banyigisha Bibiliya. Bonaventure ni we watwigishaga nge n’umugore wange. Uko nagendaga menya byinshi nagendaga numva nkwiriye guhinduka. Natangiye gufata neza umugore wange. Ntiyongeye kumfukamira mu gihe ansuhuza cyangwa agira icyo ansaba. Nanone sinongeye kumva ko ibyo dutunze byose ari ibyange gusa kandi sinongeye kureba firimi z’urugomo. Icyakora guhindura imyifatire ntibyari byoroshye; byansabye kugira umuco wo kwifata no kwicisha bugufi.

Bibiliya yamfashije kuba umugabo mwiza

 Hari hashize imyaka mike nohereje umwana wacu w’imfura witwa Christian muri Uganda kwa bene wacu. Maze gusoma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4-7, nabonye ko nge n’umugore wange Imana yaduhaye inshingano yo kwita ku bana bacu no kubigisha gukora ibyo ishaka. Igihe umwana wacu yagarukaga mu rugo, byaradushimishije cyane.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Nasobanukiwe ko Yehova ari Imana igira imbabazi, kandi nizera ko yambabariye ibikorwa bibi nakoraga. Nshimishwa n’uko umugore wange na we yemeye kwiga Bibiliya. Twabatijwe ku itariki ya 4 Ukuboza mu mwaka wa 2010. Dusigaye twizerana kandi dukurikiza ibiri muri Bibiliya. Ubu umugore wange arishimye kuko iyo mvuye ku kazi mpita ntaha. Nanone yishimira ko nsigaye mwubaha, nkaba nararetse inzoga kandi nkaba ntakiri umunyarugomo. Mu mwaka wa 2015, nabaye umusaza w’itorero. Ubu dufite abana batanu kandi batatu muri bo barabatijwe.

 Igihe natangiraga kwiga Bibiliya sinahise nemera ibintu byose nigaga ahubwo nabazaga ibibazo kugira ngo menye niba koko ibyo banyigisha ari ukuri. Natangajwe n’uko bansubizaga bifashishije Bibiliya. Nge n’umugore wange twasobanukiwe ko abantu bose bifuza gukorera Imana ari yo yonyine bagomba kumvira. Nishimira ko Yehova yemeye ko tuba inshuti ze kandi akanshyira mu muryango we. Iyo ntekereje ku byambayeho, nemera ntashidikanya ko Imana ishobora gufasha umuntu wese ushaka kuyimenya, agahinduka maze agakora ibyo ishaka.