Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Abakunda umudendezo bahuriye mu munsi mukuru w’amato

Abakunda umudendezo bahuriye mu munsi mukuru w’amato

Kuva ku itariki ya 6 kugeza ku ya 16 Kamena 2013, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bahuriye ku cyambu cya Rouen, kiri mu majyaruguru y’u Bufaransa, baje mu munsi mukuru w’amato uhuza amato meza cyane kandi manini ku isi.

Amato meza cyane kandi maremare cyane ku isi amaze kugenda ibirometero 120 mu mazi, yageze ku mugezi ugenda wihotagura wa Seine uri mu mugi mwiza cyane wa Normandie, maze ahagarara ku nkombe ahantu hareshya n’ibirometero birindwi hari hateguriwe kubera uwo munsi mukuru. Mu gihe cy’iminsi icumi, abashyitsi babonye uburyo bwo kujya muri amwe muri ayo mato meza cyane kandi maremare cyane agera kuri 45 kandi bakayatemberamo.

Ni iki cyatumye abantu benshi cyane, abato n’abakuru, baza muri uwo munsi mukuru w’amato? Ushinzwe gutegura uwo munsi mukuru akaba ari na we wawutangije yavuze ko uwo munsi utuma abantu “babasha kugera kuri ayo mato manini cyane twese tuba twumva kuyajyamo ari nk’inzozi.” Nanone kandi, iyo abantu benshi, baba abato n’abakuze, bumvise ayo mato manini cyane bahita batekereza ingendo ndende n’umudendezo umuntu uri mu mazi yumva afite.

Uretse n’ibyo kandi, ba mukerarugendo babarirwa mu bihumbi babonye uburyo bwo kumva ibyerekeye undi mudendezo, ni ukuvuga umudendezo utangwa n’ukuri kwa Bibiliya (Yohana 8:31, 32). Mu gihe abo bamukerarugendo batemberaga mu mugi mwiza wa kera wa Rouen no mu duhanda twawo twarimo abantu b’uruvunganzoka, babonye utugare Abahamya ba Yehova bo muri ako gace bashyiraho ibitabo. Iyo abo bamukerarugendo n’abasare begeraga aho utwo tugare turi, Abahamya ba Yehova babatumiriraga gufata ku buntu igitabo icyo ari cyo cyose gishingiye kuri Bibiliya cyari kuri utwo tugare. Abenshi mu bahanyuraga bashimishijwe cyane n’ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Isi itarangwamo urwikekwe izabaho ryari?” yo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi kandi batumirirwa kuza kumva disikuru ishingiye kuri Bibiliya yari gutangwa mu gifaransa, icyongereza n’icyesipanyoli.

Abantu bo muri ako gace bishimiye cyane iyo mihati Abahamya bashyiraho. Hari umugabo wabanje gutangazwa no kubona Abahamya babwiriza bifashishije utugare bashyiraho ibitabo n’amagazeti maze aravuga ati “nshimishijwe no kubabona muri iyi mihanda. Nubwo ntari Umuhamya, mbubahira ko mushikama ku byo mwizera.” Abagabo babiri bageze mu za bukuru bahuye n’Abahamya bakiri bato barimo babwiriza mu ruhame, maze barababwira bati “mujye muterwa ishema n’abo muri bo.”