Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ubutumwa bwo muri Bibiliya bugera mu turere twitaruye two mu majyaruguru

Ubutumwa bwo muri Bibiliya bugera mu turere twitaruye two mu majyaruguru

Mu mwaka wa 2014, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yatanze amabwiriza arebana na gahunda nshya yo kugeza ubutumwa bwo muri Bibiliya mu turere twitaruye two mu majyaruguru y’u Burayi na Amerika (Ibyakozwe 1:8). Mu mizo ya mbere, iyo gahunda yakorewe mu turere two muri Alasika (Leta Zunze Ubumwe za Amerika), Laponie (Finilande), Nunavut no mu turere two mu majyaruguru y’uburengerazuba (Kanada).

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bajya kubwiriza muri utwo turere twitaruye. Icyakora, bamaragayo igihe gito kandi akenshi nta kindi bakoraga uretse gutanga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Muri iyi gahunda nshya, ibiro by’amashami bigenzura umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova bo mu turere twitaruye two mu majyaruguru byashishikarije ababwirizabutumwa (abapayiniya) kujya muri tumwe muri utwo turere bakamarayo nibura amezi atatu. Iyo abantu bo mu gace runaka bemeye kwiga Bibiliya, ababwiriza bashobora kuhamara igihe kirekire, bakaba batangiza n’amateraniro.

Birumvikana ko ababwiriza bajya kubwiriza muri utwo turere bahura n’ibibazo byihariye. Hari abapayiniya babiri boherejwe mu gace ka Barrow muri Alasika. Umwe yabaga mu majyepfo ya Kaliforuniya undi akaba muri Jeworujiya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mezi ya mbere y’imbeho bamaze muri Barrow bahuye n’ikibazo cy’ubukonje ku buryo bwari kuri dogere 38 munsi ya zeru. Nyamara nyuma y’amezi make bari bamaze gusura ingo z’abantu bo muri uwo mugi zigera kuri 95 ku ijana kandi batangira kwigisha Bibiliya abantu bane, harimo n’umusore witwa John. We n’umukobwa w’incuti ye biga igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? kandi ibyo yiga abibwira incuti ze n’abo bakorana. Nanone John asoma buri munsi agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi akoresheje porogaramu ya JW Library iri muri telefoni ye.

Nta mihanda igera mu mudugudu wa Rankin Inlet, uri mu karere ka Nunavut muri Kanada. Ubwo rero, abapayiniya babiri bafashe indege bagera muri uwo mudugudu muto batangira kwigisha abantu Bibiliya. Hari umugabo wabonye videwo ifite umutwe uvuga ngo Mu nzu y’Ubwami hakorerwa iki?maze arabaza ati “ni ryari muzubaka Inzu y’Ubwami muri aka gace? Nimuyubaka nkiri ino aha, muzambwire nze mu materaniro.”

Hari abapayiniya boherejwe mu karere ka Savukoski muri Finilande, aho usanga inyamaswa zifite amahembe ameze nk’amashami zikubye incuro icumi abantu bahaba. Baravuze bati “hano harakonje cyane kandi hari urubura rwinshi.” Nyamara bavuze ko kuba barahageze icyo gihe byababereye byiza. Kubera iki? Baravuze bati “twashoboye kurangiza ifasi yose. Imihanda ijya mu byaro no mu tundi turere twitaruye yabaga imeze neza kuko bayikuragamo urubura. Nanone kuko habaga hakonje, abantu bamaraga igihe kinini bibereye mu ngo zabo.”

Imihati twashyizeho kugira ngo tugeze ukuri ko muri Bibiliya ku bantu bo mu turere twitaruye two mu majyaruguru yagize icyo igeraho. Igihe abapayiniya babiri basuraga meya w’umugi umwe wa Alasika, yahise yandika ku rubuga rwe ibintu byiza baganiriye kandi ashyiraho ifoto y’inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Ubwami bw’Imana ni iki?

Mu karere ka Haines ko muri Alasika, abapayiniya babiri batumiye abantu bagera ku munani mu materaniro yabereye mu isomero rusange. Ikinyamakuru cyo muri ako karere cyahise cyandika ko abagabo babiri baturutse muri Tegizasi no muri Karolina ya Ruguru bari mu mugi basaba abantu ko babigisha Bibiliya babasanze mu ngo zabo. Icyo kinyamakuru cyashoje kigira kiti “ushaka ibindi bisobanuro wajya kuri jw.org.”