Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ubutumwa bwiza bugera ku basangwabutaka bo muri Kanada

Ubutumwa bwiza bugera ku basangwabutaka bo muri Kanada

Muri Kanada hari indimi kavukire zivugwa n’abasangwabutaka zirenga 60, zikaba zikoreshwa n’Abanyakanada bagera ku 213.000.

Abahamya ba Yehova benshi bize rumwe muri izo ndimi kugira ngo babwirize abo bantu kandi babagere ku mutima. Abahamya ba Yehova bashyizeho ishuri ryigisha ururimi rw’abasangwabutaka, ku buryo mu mpera z’umwaka wa 2015, abarenga 250 bari bamaze kuryigamo.

Nanone bahinduye ibitabo bitandukanye by’imfashanyigisho za Bibiliya na videwo ngufi mu ndimi umunani z’abasangwabutaka. Izo ndimi ni icyarugonkini, icyodawa, igikiri cyo mu bibaya, igikiri cyo mu burengerazuba, igisikisika, ikimohawaki, ikinukitituti n’ikiwojibwa cyo mu majyaruguru. *

Abiga indimi z’abasangwabutaka bavuga ko zitoroshye. Carma yagize ati “igihe natangiraga gukorana n’ikipe ihindura mu rurimi rw’igisikisika, numvaga ntazi ibyo ndimo. Urwo rurimi sinari nduzi neza. Sinari nzi kurusoma neza kandi sinashoboraga kumva ibyo abenerurimi bavugaga byose.”

Terence, umwe mu bagize itsinda rihindura mu rurimi rw’igikiri cyo mu burengerazuba, yagize ati “amagambo menshi yo muri urwo rurimi ni maremare kandi kuyavuga biragoye.” Umupayiniya witwa Daniel wo ku kirwa cya Manitoulin muri Ontario, yagize ati “ibitabo bifasha abantu kwiga ururimi rw’icyodawa ni bike cyane. Kugira ngo umenye urwo rurimi neza witabaza abakecuru n’abasaza baho.”

Iyo mihati yose abo Bahamya bashyizeho yageze ku ki? Hari umugore uvuga ururimi rw’ikiwojibwa wavuze ko imihati Abahamya ba Yehova bashyiraho igaragaza ko batandukanye n’andi madini. Yavuze ko iyo Abahamya basanze abantu mu ngo zabo, bakabasomera Bibiliya mu rurimi rw’ikiwojibwa, bituma abo bantu baganira na bo bisanzuye.

Umuhinduzi witwa Bert wavukiye mu gace ka Blood mu ntara ya Alberta, yagize ati “niboneye abantu bavuga igisikisika bafashe igitabo kiri mu rurimi rwabo bacyishimiye cyane bagira bati ‘ntureba! Uru ni ururimi rwanjye pe!’ Iyo barebye videwo mu rurimi rwabo, akenshi basuka amarira y’ibyishimo.”

Hari umugore uvuga igikiri washimishijwe cyane no kureba videwo iri mu rurimi rwe kavukire, ifite umutwe uvuga ngo “Kuki wagombye kwiga Bibiliya?” Yavuze ko yumvaga ari nk’aho ari nyina warimo amuganiriza.

Bashyizeho imihati myinshi

Abahamya benshi bashyizeho imihati idasanzwe kugira ngo bageze ku basangwabutaka ubutumwa bwo muri Bibiliya buhumuriza. Terence n’umugore we Orlean bavuze uko byari byifashe bagira bati “twe n’abo twari kumwe twakoze urugendo rw’amasaha agera kuri 12 mu mihanda yuzuyemo urubura, kugira ngo tugeze ubutumwa ku basangwabutaka batuye ahitwa Little Grand Rapids. Abantu baho bitabiriye ubutumwa mu buryo butangaje!”

Hari abandi bigomwe ubuzima bwiza barimo, barimuka bajya gutura hafi y’abo basangwabutaka. Daniel n’umugore we LeeAnn bamaze amezi atatu babwiriza ku kirwa cya Manitoulin, maze bafata umwanzuro wo kuhimukira. Daniel yagize ati “dushimishwa n’uko tubona umwanya uhagije wo kuganira na bo no kwita ku bashimishijwe.”

“Ni uko mbakunda cyane”

Kuki Abahamya ba Yehova bashyiraho iyo mihati idasanzwe kugira ngo babwirize abasangwabutaka? Rose, umugore wa Bert yagize ati “kuba nanjye ndi umusangwabutaka kandi nkaba nibonera uko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya bigira akamaro, binshishikariza gufasha abandi.”

Orlean yagize ati “nifuza ko abavuga igikiri babona inama zituruka ku Muremyi wacu. Nshimishwa cyane no kubafasha kwegera Yehova no guhangana n’ingorane bahura na zo muri iki gihe.”

Marc akora mu ikipe y’abahindura mu rurimi rw’igisikisika. Ni iki gituma akora uko ashoboye ngo afashe abasangwabutaka bo mu gace atuyemo? Yaravuze ati “ni uko mbakunda cyane.”

^ par. 4 Zimwe muri izo ndimi zinavugwa n’abasangwabutaka bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

IBINDI WAMENYA

SABA KWIGA BIBILIYA

Videwo: Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?

Bibiliya ifasha abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi kubona ibisubizo by’ibibazo bibakomereye mu buzima. Ese nawe wifuza ko igufasha?

UBUTUMWA BWIZA BUTURUKA KU MANA

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi?

Bibiliya isobanura impamvu Imana yaremye isi, igihe imibabaro izarangirira n’uko isi n’abazaba bayituye bizaba bimeze mu gihe kizaza.