Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova bariyongereye mu buryo butangaje

Abahamya ba Yehova bariyongereye mu buryo butangaje

Mu mwaka wa 1987, Lyman Swingle, umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yatanze disikuru imbere y’imbaga y’abantu bagera ku 63.580 bari bateraniye muri sitade yo mu mugi wa Valencia, muri Venezuwela. Hari benshi bari baraye bagenda ijoro ryose muri bisi kugira ngo baze kumva iyo disikuru. Umuvandimwe Swingle yabwiye iyo mbaga y’abantu ati “ubu ibiro by’ishami byanyu ntibikiri bito. Ubu bimaze kwaguka. Kandi nkurikije uko mbibona, ntimuzatinda kugira ababwiriza 100.000.”

Mu mwaka wa 1987, Venezuwela yari ifite Abahamya ba Yehova basaga 38.000 babwirizanya umwete ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Icyo gihe ibihugu umunani gusa ni byo byonyine byari bifite ababwiriza basaga 100.000.

Umubare w’Abahamya ba Yehova ku isi hose wagiye wiyongera mu buryo butangaje. Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, Abahamya babarirwa mu bihumbi bike gusa ni bo bonyine babwirizaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova. Icyakora ibintu byaje guhinduka. Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 1943 cyaravuze kiti “raporo yo mu mwaka wa 1942 irashimishije cyane nubwo ituzuye neza bitewe n’uko hari abavandimwe batabonye uko bohereza raporo. . . . Igaragaza ko hirya no hino ku isi ababwiriza batanze raporo y’uko bifatanyije mu murimo [wo kubwiriza ubutumwa bwiza] biyongereye bakagera ku 106.000.” Mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yacaga ibintu, na bwo abantu benshi bitabiriye ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya. Mu mwaka wa 1950, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze kugira ababwiriza basaga 100.000.

Nijeriya ni yo yabaye igihugu cya kabiri cyagize ababwiriza 100.000. Bageze kuri uwo mubare mu mwaka wa 1974.

Mu mwaka wakurikiyeho, Burezili n’u Budage na byo byagize ababwiriza basaga 100.000. Uko kwiyongera kwabaye ku migabane ine y’isi kwagaragaje ko ukuri ko muri Bibiliya gushishikaza abantu bo ku isi hose.

Muri icyo gihe cyose, abemeye ubutumwa bwiza bakomeje kwiyongera hirya no hino ku isi. Ibyo bihuje n’ibyo Bibiliya yari yaravuze igira iti “uworoheje azagwira avemo igihumbi, n’umuto ahinduke ishyanga rikomeye. Jyewe Yehova nzabyihutisha mu gihe cyabyo.”Yesaya 60:22.

Raporo yo mu mwaka wa 2014 yagaragaje ko hari ibihugu 24 bimaze kugira Abahamya basaga 100.000. Muri ibyo bihugu, harimo na Venezuwela yageze kuri uwo mubare mu mwaka wa 2007. Ubu ku isi hose hari amatorero y’Abahamya ba Yehova 115.416 n’ababwiriza 8.201.545.

Ibihugu bifite ababwiriza barenga 100.000

Umugabane

Igihugu

Ababwiriza

Afurika

Angola

108.607

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

216.024

Gana

125.443

Nijeriya

362.462

Zambiya

178.481

Aziya

U Buyapani

215.703

Repubulika ya Koreya

100.641

Filipine

196.249

U Burayi

U Bwongereza

138.515

U Bufaransa

127.961

U Budage

166.262

U Butaliyani

251.650

Polonye

123.177

U Burusiya

171.268

Esipanye

112.493

Ukraine

150.906

Amerika ya Ruguru

Kanada

116.312

Megizike

829.523

Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1.243.387

Amerika y’Epfo

Arijantine

150.171

Burezili

794.766

Kolombiya

166.049

Peru

123.251

Venezuwela

140.226