Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Isomero rigendanwa

Isomero rigendanwa

Ku itariki ya 7 Ukwakira 2013, Abahamya ba Yehova basohoye porogaramu yitwa JW Library ikorana n’ibikoresho bya elegitoroniki bigendanwa, ifasha umuntu gusoma no kwiga Bibiliya. Iyo porogaramu y’ubuntu irimo Bibiliya esheshatu zitandukanye ziri mu rurimi rw’icyongereza, hakubiyemo ubuhinduzi bwa King James Version na BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu mwaka wa 2013. *

Kuki twakoze iyo porogaramu?

Abantu babarirwa muri za miriyoni bakunze gukoresha telefoni zigezweho, tabuleti, cyangwa ibindi bikoresho nk’ibyo byifashishwa mu kazi no mu itumanaho. None se ko abakoresha ibyo bikoresho bashobora n’ubundi gusoma Bibiliya kandi bakayigira ku rubuga rwa jw.org, kuki iyo porogaramu ya JW Library yakozwe?

Impamvu ya mbere, ni uko iyo wamaze gushyira iyo porogaramu mu gikoresho cyawe bidasaba ko ujya kuri interineti; ushobora kuyikoresha interineti ifunze. Impamvu ya kabiri, ni uko iyo porogaramu ikozwe mu buryo bwihariye kuko ifasha umusomyi kubona imirongo y’Ibyanditswe mu buryo bworoshye, kandi ikamufasha kwiga Bibiliya mu buryo bunonosoye. Ikoreshwa ite?

JW Library ifasha abantu kwiga Bibiliya

Iyo ufunguye JW Library, ihita igaragaza amazina y’ibitabo byo muri Bibiliya. Iyo uhisemo igitabo cya Bibiliya, uhita ubona ibice bikigize. Ibyo bituma ubona umurongo ushaka mu gihe gito. Nanone iyo porogaramu ifite ibindi bintu bifasha umuntu kwiga Bibiliya:

  • Ibisobanuro biba ahagana hasi ku ipaji bigaragaza ubundi buryo umurongo wo muri Bibiliya wahindurwamo n’ibindi bintu bifitanye isano n’uwo murongo

  • Impuzamirongo zifitanye isano n’imirongo yo muri Bibiliya

  • Aho umuntu ashobora gushakira kugira ngo abone ahantu hose ijambo cyangwa interuro yifuza byakoreshejwe

  • Aho buri gitabo cya Bibiliya gitangiriye, hagaragaza muri make ibikubiye muri icyo gitabo

  • Imbonerahamwe igaragaza umwanditsi wa buri gitabo cya Bibiliya, aho yacyandikiye, igihe yacyandikiye n’igihe ibivugwamo byamaze

  • Amakarita, imbonerahamwe n’imirongo y’ibihe byose biri mu mabara

Kimwe n’ibindi bitabo byose by’Abahamya ba Yehova, porogaramu ya JW Library na yo itangwa ku buntu. Ubu ku rubuga hamaze gukurwa kopi zisaga miriyoni z’iyo porogaramu y’ubuntu ifasha abantu kwiga Bibiliya, ishyigikirwa gusa n’impano zitangwa ku bushake (2 Abakorinto 9:7). Twiringiye ko uzakoresha iyo porogaramu kandi iryo somero rigendanwa rikakugirira akamaro.

^ par. 2 Muri Mutarama 2014 iyo porogaramu yongewemo ibindi bintu. Ubu irimo isomo ry’umunsi n’igitabo cy’indirimbo, bikoreshwa n’Abahamya ba Yehova.

IBINDI WAMENYA

SABA KWIGA BIBILIYA

Videwo: Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?

Bibiliya ifasha abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi kubona ibisubizo by’ibibazo bibakomereye mu buzima. Ese nawe wifuza ko igufasha?