Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amafoto—Abana bakunda videwo

Amafoto—Abana bakunda videwo

Videwo zifite umutwe uvuga ngo Ba incuti ya Yehova, zirimo indirimbo n’imikino itandukanye ikinwa na Kalebu na Sofiya, zaramamaye cyane. Ababyeyi n’abana banditse amabaruwa yo gushimira kubera izo videwo. Dore amwe mu magambo yavuzwe n’abana:

  • “Mwarakoze kuduha DVD yitwa ‘Tega amatwi, wumvire maze uhabwe imigisha.’ Nyireba buri munsi nicaranye n’igipupe cyanjye.”—Zach, ufite imyaka 5.

  • “Indirimbo nshya yatumye numva ko Yehova ankunda kandi ko ashaka ko musenga igihe cyose.”—Mikariah, ufite imyaka 6.

  • “Nize ko ngomba kumvira ababyeyi kandi nkagira isuku. Mwarakoze kudukorera videwo y’abana nk’iyi.”—Nicole, ufite imyaka 8.

  • “Mwarakoze cyane kuduha iyi videwo. Ni nziza pe! Iranshimisha cyane kandi ndayikunda.”—Mckenzie, ufite imyaka 5.

  • “Nkunda videwo zitwa Ba incuti ya Yehova ndazireba buri munsi. Yehova ni umuntu mwiza kuba abaha ibi bitekerezo.”—Ava, ufite imyaka 8.

  • “Nkunda kureba izi videwo cyane. Ndi kugerageza kwiga indirimbo zose. Izi videwo zituma nkunda Yehova.”—Devon, ufite imyaka 4.

  • “Mpora mfite amashyushyu yo kubona videwo nshya ya Kalebu. Mukomereze aho!”—Vance, ufite imyaka 8.

Ositaraliya—Shiloh, ufite imyaka 6

Isomo rya 12: Kalebu na Sofiya bagiye gusura Beteli

Ositaraliya—Sienna, ufite imyaka 8

Indirimbo ya 106: Tugirane ubucuti na Yehova

Burezili—Eduardo, ufite imyaka 10

Isomo rya 13: Yehova azaguha ubutwari

U Budage—Michele, ufite imyaka 11

Isomo rya 10: Jya uba umwana mwiza kandi utize bagenzi bawe

U Budage—Priscilla, ufite imyaka 8

Isomo rya 11: Ese ujya ubabarira abandi?

U Buyapani—Miku, ufite imyaka 7

Isomo rya 13: Yehova azaguha ubutwari

U Buyapani—Tomoaki, ufite imyaka 10

Isomo rya 6: Jya ugira ikinyabupfura kandi ushimire

Megizike—Samuel, ufite imyaka 7

Isomo rya 9: ‘Yehova yaremye ibintu byose’

Leta Zunze Ubumwe za Amerika—Adriana, ufite imyaka 6

Indirimbo ya 92: “Ubwirize Ijambo”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika—Anthony, ufite imyaka 11

Isomo rya 2: Jya wumvira Yehova