Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya zicapirwa mu Buyapani

Bibiliya zicapirwa mu Buyapani

Kugira ngo haboneke Bibiliya zifite igifubiko gikomeye n’izifite igifubiko cyoroshye n’impapuro zisize zahabu, Abahamya ba Yehova bashyize imashini ziteranya ibitabo mu icapiro ryabo riri mu mugi wa Ebina mu Buyapani.

Mu mizo ya mbere, bari bafite impungenge z’ibibazo by’ibura ry’umuriro ryatewe n’umutingito hamwe na tsunami byashegeshe u Buyapani ku itariki ya 11 Werurwe 2011.

Ariko ibyo ntibyabujije uwo mushinga gutangira muri Nzeri 2011. Nyuma y’amezi atageze kuri atatu, izo mashini nshya zari zimaze gucapa Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’isi nshya za mbere zo mu rurimi rw’igishinwa.

Iyo mashini iteranya ibitabo hamwe n’ibindi bice bitandukanye biyigize, ifite uburebure bwa metero 400. Iyo ibitabo bimaze gucapwa, bica kuri iyo mashini ikabifatanya, ikabishyiraho igifubiko, ikabitsindagira, ikabirunda yarangiza ikabishyira mu makarito. Iyo ibyo birangiye, ayo makarito afungwa neza hanyuma agashyirwa ku mapaleti.

Gukorana neza nta ko bisa

Kugira ngo uwo mushinga ugende neza, byasabye ko uteguranwa ubwitonzi n’ubufatanye. Urugero, ibyuma bigize izo mashini byafunzwe neza bishyirwa mu bisanduku, maze bipakirwa muri kontineri 34, nuko byoherezwa mu Buyapani bivuye i Burayi.

Hari abantu icumi baturutse ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Amerika bagiye mu Buyapani ngo bafashe muri uwo mushinga. Bamwe muri bo bamazeyo amezi agera kuri atandatu, bigisha bagenzi babo bo mu Buyapani uko izo mashini zikora n’uko bazitaho.

Izo mashini ziteranya ibitabo zashishikaje cyane amacapiro yo mu Buyapani. Ku itariki ya 19 Werurwe 2012, abantu babarirwa mu magana baturutse muri ayo macapiro baje gusura icapiro ryacu. Batangajwe cyane n’uko zikora.

Mbere y’uko bataha, buri wese yahawe Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya yacapwe n’iyo mashini.

U Buyapani buje bwiyongera ku biro by’amashami byacu bicapira Abahamya ba Yehova Bibiliya zifite igifubiko gikomeye, ari byo Amerika na Burezili.

‘Gukora akandi kazi bizangora’

Abahamya ba Yehova n’abandi bakozi baturutse mu yandi masosiyete bagize uruhare muri uwo mushinga, bashimishijwe no kuba barakoranye mu bumwe. Umwe muri bo utari Umuhamya yaravuze ati “numvaga meze nk’aho turi mu muryango umwe.

Ku munsi wa nyuma w’akazi, undi muntu utari Umuhamya yaravuze ati “gukora akandi kazi bizangora, kuko nta ho bihuriye no gukorana n’Abahamya.