Umurimo dukora wo kwandika ibitabo
Dufite “ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose”
Gusoma Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya biroroshye, kandi ihuje n’umwandiko wa kera w’umwimerere. Bimwe mu bintu bishya biyigize: amakarita y’amabara, Ibisobanuro by’Amagambo yo muri Bibiliya n’imigereka.
Dufite “ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose”
Gusoma Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya biroroshye, kandi ihuje n’umwandiko wa kera w’umwimerere. Bimwe mu bintu bishya biyigize: amakarita y’amabara, Ibisobanuro by’Amagambo yo muri Bibiliya n’imigereka.
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Cyesipanyoli
Bishoboka bite ko abahinduzi bahindura Bibiliya mu rurimi rw’Icyesipanyoli gikoreshwa ku isi hose kandi n’ijambo rimwe ubwaryo rishobora kugira ibisobanuro byinshi?
Basobanukiwe neza Ijambo ry’Imana
Igitabo cya Matayo cyasohotse mu Rurimi rw’Amarenga rwo mu Buyapani. Irebere ukuntu abakoresha urwo rurimi bashimishijwe no kuba bafite Bibiliya mu rurimi bumva neza.
Ubutumwa bwiza mu misozi ya Andes
Abantu bo muri Peru bavuga ururimi rw’igikecuwa bagejejweho ibitabo na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rwabo kavukire.
Uko videwo zo mu rurimi rw’amarenga zihindurwa
Abahamya ba Yehova bamaze guhindura inyandiko na videwo zishingiye kuri Bibiliya mu ndimi z’amarenga zisaga 90. Kuki hashyirwaho izo mbaraga zose?
“Zitandukanye n’izindi videwo”
Abantu babona bate videwo zikorwa n’Abahamya ba Yehova zerekanwa mu makoraniro yabo? Hakorwa iki ngo izo videwo zishyirwe mu ndimi nyinshi?
Ubuhinduzi mu rurimi rw’amarenga rwo muri Québec
Kuki ari ngombwa guhindura ibitabo mu ndimi z’amarenga?
Uko amafoto aryoshya umwandiko aboneka
Ni mu buhe hafotorwa amafoto akoreshwa mu bitabo byacu kugira ngo aryoshye umwandiko?
Gukwirakwiza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya muri Kongo
Buri kwezi Abahamya ba Yehova bakora ingendo ndende bashyiriye ibitabo abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Esitoniya yemeye ko “hari ikintu gikomeye” twagezeho
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu kinyesitoniya yashyizwe ku rutonde rw’ibitabo byagombaga guhabwa igihembo mu mwaka wa 2014 kubera ko byateje imbere ururimi.
Abasomyi babarirwa mu magana bifashishwa mu gusoma Bibiliya
Abantu batandukanye bakoreshwa mu gusoma Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye, ku buryo buri wese uvuga muri Bibiliya azagira ijwi rye.
Amafoto—Abana bakunda videwo
Dore icyo abana bavuga kuri videwo zishingiye kuri Bibiliya zitwa Ba incuti ya Yehova zikinwa na Kalebu na Sofiya.
Ubutumwa bwiza bubwirizwa mu ndimi kavukire zo muri Irilande n’izo mu Bwongereza
Abahamya bakora uko bashoboye kose kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu bavuga ikinyayirilande, ikigayelike cyo muri Écosse n’ikiwelishi. Abantu babyakiriye bate?
Videwo zahinduwe mu ndimi amagana
Videwo ifite umutwe uvuga ngo “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” imaze guhindurwa mu ndimi hafi 400, na ho ifite umutwe uvuga ngo “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” imaze guhindurwa mu ndimi zisaga 550.
Hakozwe Bibiliya nshya
Reba iyi videwo umenye uko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yakozwe. Kuki byabaye ngombwa ko hakoreshwa amafaranga menshi, igihe n’imihati myinshi kugira ngo iyo Bibiliya iboneke?
Umurimo w’ubuhinduzi muri Megizike no muri Amerika yo hagati
Kuki Abahamya bahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zisaga 60, hakubiyemo ikimaya, nahuatl n’ikidage cyo mu majyaruguru?
Gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Afurika
Abantu bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Malawi bishimiye cyane ibitabo byo mu nyandiko ibagenewe byo mu rurimi rw’igicicewa.
Bibiliya ikomeye
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yo mu wa 2013 ibereye ijisho kandi irakomeye.
Ikipi y’ubuhinduzi y’icyesipanyoli yimukiye muri Esipanye
Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu cyesipanyoli mu mwaka wa 1909. Isomere amakuru avuga uko umurimo w’ubuhinduzi mu cyesipanyoli ukorwa.
Filimi zisusurutsa umutima
Abahamya ba Yehova basohoye filimi z’abana z’uruhererekane zigisha abana amahame mbwirizamuco n’amasomo yo mu buryo bw’umwuka y’ingenzi. Abantu bazitabiriye bate?
Tumaze imyaka ijana turirimba indirimbo zo gusingiza Imana
Ni mu buhe buryo Abahamya ba Yehova bagiye bakoresha umuzika n’indirimbo mu gusenga?
Guhindura “amagambo yera y’Imana” mu zindi ndimi—Abaroma 3:2
Mu kinyejana gishize Abahamya ba Yehova bagiye bakoresha Bibiliya nyinshi. Ni iki cyatumye bahindura Bibiliya mu cyongereza gihuje n’igihe tugezemo?
Isomero rigendanwa
JW Library ni porogaramu y’ubuntu ishyirwa mu bikoresho bigendanwa, ifite ibintu bifasha abantu kwiga Bibiliya mu buryo bunonosoye.
Gucapa ibitabo bifasha abantu bo ku isi hose kumenya Imana
Abahamya ba Yehova bafite amacapiro 15 hirya no hino ku isi, acapa ibitabo mu ndimi zigera kuri 700.
Ubu urubuga jw.org ruboneka mu ndimi zisaga 300
Ni iki Abahamya ba Yehova bakora kugira ngo inyigisho zo muri Bibiliya ziboneke mu ndimi nyinshi? Byifashe bite ku zindi mbuga zizwi cyane?
Agatabo gakoreshwa ku isi hose karimo amashusho yigisha
Agatabo Tega Imana amatwi kafashije abantu bo hirya no hino ku isi kumenya Imana n’ubutumwa bwo muri Bibiliya. Reba ibyo bamwe bavuze kuri ako gatabo karimo amabara.
Baje gucuranga
Mu gihe cy’imyaka isaga kuri 40, abacuranzi bo hirya no hino ku isi bishimiye inshingano bahawe yo kuba mu itsinda ryihariye ry’abacuranzi.
Televiziyo yishimiye ko Umunara w’Umurinzi wasohotse mu kinyagurunilandi
Muri Mutarama 2013, itangazamakuru ryo muri Gurunilandi ryatangaje ko Umunara w’Umurinzi wandikwa n’Abahamya ba Yehova umaze imyaka 40 usohoka mu kinyagurunilandi.
Imashini icapa y’igitangaza
Irebere ukuntu imashini ikoresha uburyo bwihuse bwo gucapa yavuguruwe kugira ngo ijye ishobora gukata ibitabo, kubihina, kubibara no kubipakira.
Amashusho afasha abasomyi bacu kwiyumvisha ibyo basoma
Ibitabo byinshi by’Abahamya ba Yehova bibamo amafoto y’amabara aherekeza umwandiko, ariko si ko byahoze.
Videwo: “Iyi ni yo nzira”
Umva indirimbo ishingiye ku Ijambo ry’Imana, iri mu ndimi umunani.
Videwo: Umunara w’Umurinzi mu cyongereza cyoroshye wafashije abana bo muri Danimarike
Reba uko umuryango wo muri Danimarike ukoresha Umunara w’Umurinzi mu cyongereza cyoroshye.
Videwo: Gucapa Bibiliya zikenewe ku isi hose
Irebere uko icapiro ryacu ryo mu Buyapani ricapa Bibiliya zikenewe ku isi hose.
Videwo: Umunara w’Umurinzi mu cyongereza cyoroheje wadufashije kwigisha abana
Reba uko ababyeyi ukoresha Umunara w’Umurinzi mu cyongereza cyoroheje bafasha abana babo kwiga ibyerekeye Imana.
Videwo: “Nshimira Yehova kuko yamfashije”
Iyumvire ukuntu igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu cyongereza cyoroshye yafashije umugabo kwegera Yehova Imana.
“Iyo ntayigira, sinzi aho mba ndi”
Iyumvire inkuru y’umugabo ufite ubumuga bwo kutabona agaragaza ko yishimira kuba afite Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu nyandiko isomwa n’abatabona.
Nabonye Ijambo ry’Imana mu rurimi rwanjye
Irebere ukuntu ababyeyi bafite ubumuga bwo kutumva bungukiwe no kuba barabonye mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika.
Babonye Bibiliya mu ndimi zabo kavukire
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya ihabwa abantu bose bashaka kuyisoma nta kiguzi.
Igitabo cy’Intangiriro kiboneka mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika
Bibiliya mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika. Igitabo cy’Intangiriro kiraboneka!
U Buyapani na bwo buzajya bucapa Bibiliya zifite igifubiko gikomeye
Imashini nshya zashyizwe aho Abahamya ba Yehova bakorera mu Buyapani. Soma wumve iby’izo mashini.
Baririmbira Yehova mu ndimi nyinshi
Menya ingorane abahinduzi bahura na zo mu gihe bahindura amagambo agize indirimbo mu ndimi nyinshi.
Amapaji yaragabanyijwe, indimi ziriyongera
Guhera muri Mutarama 2013, umubare w’amapaji y’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! uzagabanywa. Kubera iki?
Videwo: Umunara w’Umurinzi—Watangiye gusohoka mu wa 1879
Reba uko icyo kinyamakuru gikwirakwizwa kurusha ibindi ku isi cyabaga kimeze uko imyaka yagiye ihita.
Bibiliya ya metero ebyiri
Uko bigenda kugira ngo Bibiliya isohoke mu ndimi nyinshi mu nyandiko y’abatabona.
Umunara w’Umurinzi—Nta kindi kinyamakuru bihwanye
Twandika kandi tugakwirakwiza Umunara w’Umurinzi mu ndimi zirenga 190. Byifashe bite ku bindi binyamakuru?
Umunara w’Umurinzi woroshye
Twatangiye gusohora Umunara w’Umurinzi mu cyongereza cyoroshye mu mwaka wa 2011. Soma inkuru zigaragaza uko urimo ufasha abasomyi bacu hirya no hino ku isi.