Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 4: Gicurasi—Kanama 2015)

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 4: Gicurasi—Kanama 2015)

Aya mafoto agaragaza ukuntu imirimo yo kubaka icyicaro gikuru gishya cy’Abahamya ba Yehova yagiye ikorwa n’ukuntu abantu bitangiye gufasha muri iyo mirimo kuva muri Gicurasi kugeza muri Kanama 2015.

Reba uko amazu y’i Warwick azaba ameze igihe azaba yuzuye. Dore uko akurikirana:

  1. Igaraji

  2. Parikingi y’abashyitsi

  3. Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

  4. Inzu y’amacumbi ya B

  5. Inzu y’amacumbi ya D

  6. Inzu y’amacumbi ya C

  7. Inzu y’amacumbi ya A

  8. Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Tariki ya 6 Gicurasi 2015: Ku kibanza cya Warwick

Umuntu uri gushyira mu kiyaga icyuma kizajya gituma imyanda itajya mu kiyaga cya Sterling Forest.

Tariki ya 6 Gicurasi 2015: Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Abubatsi barimo baramena beto ku gisenge cy’Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo. Ubu buryo bwo kumena beto burihuta cyane kuruta ubusanzwe.

Tariki ya 15 Gicurasi 2015: Ku kibanza cya Warwick

Umuntu ufotora i Warwick. Buri cyumweru abagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova bareba ayo mafoto kugira ngo bamenye aho imirimo yo kubaka igeze.

Tariki ya 30 Gicurasi 2015: i Tuxedo

Umugabo n’umugore we bo mu majyepfo ya Kaliforuniya baje gufasha mu bijyanye n’amazi. Kuri uwo munsi i Tuxedo haje abantu bitangiye gukora imirimo babarirwa mu magana. Aho ni ho hari amacumbi y’abubaka i Warwick kandi ni ho habikwa ibikoresho by’ubwubatsi. Ku itariki ya 1 Kanama, haje abakozi bashya 707 kandi ni bwo bwa mbere haje abantu bangana batyo.

Tariki ya 9 Kamena 2015: Inzu y’amacumbi ya B

Abakozi bakoresha icyuma giterura ibintu kugira ngo bashyireho urukuta bubakiye hasi. Inzu y’amacumbi ya B ni yo yashyizweho inkuta n’amadirishya bwa nyuma.

Tariki ya 16 Kamena 2015: Inzu y’amacumbi ya C na D

Abubatsi bagiye gushyiraho ikiraro gihuza inzu y’amacumbi ya C na D.

Tariki ya 25 Kamena 2015: Inzu y’amacumbi ya C

Barimo baratera ubusitani.

Tariki ya 2 Nyakanga 2015: Ku kibanza cya Warwick

Abakozi barimo barasana ahahoze inzira y’amazi. Aho hantu hari harubatswe mu myaka ya za 50. Kubera ko muri iki gihe ako gace kibasiwe n’imiyaga ikaze n’imvura nyinshi, kuhasana bizatuma ku kibanza cya Warwick no mu nkengero zaho hatibasirwa n’imyuzure.

Tariki ya 15 Nyakanga 2015: Inzu y’amacumbi ya A

Kugira ngo abantu batabyiganira ku kibanza, imirimo ikorerwa imbere mu mazu urugero nko gusiga irangi no gushyira amatiyo mu mazu, ikomeza gukorwa nijoro. Hari abantu babarirwa mu magana bakoraga kuva saa cyenda z’amanywa kugera saa munani z’ijoro.

Tariki ya 20 Nyakanga 2015: Inzu y’amacumbi ya D

Umwe mu bakozi bashinzwe gushyira mu nzu amatiyo yinjiza umwuka akanawusohora n’ibyuma bikonjesha mu nzu cyangwa bikahashyushya, arimo aratoza mugenzi we.

Tariki ya 21 Nyakanga 2015: Inzu y’amacumbi ya B

Umwubatsi arimo arasiga irangi ku kiraro gihuza inzu y’amacumbi ya B n’inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo.

Tariki ya 27 Nyakanga 2015: i Tuxedo

Abakozi bahagaze muri parikingi bategereje ko bisi zibajyana i Warwick. Izo bisi ni zo zibajyana ku ishantiye kandi zikabagarura.

Tariki ya 27 Nyakanga 2015: i Tuxedo

Barimo kogosha abakozi batatu b’i Warwick. Aho bogoshera i Tuxedo, Warwick n’i Montgomery, bogosha abantu barenga 400 mu cyumweru.

Tariki ya 3 Kanama 2015: Ku kibanza cya Warwick

Abubatsi bategura ahantu bazamena beto. Aho ni ho bazashyira ibyuma bizajya bishyushya mu nzu mu gihe cy’itumba bikanahakonjesha mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi. Ubwo buryo buzatuma hadakoreshwa amafaranga menshi kandi ntibwangiza ibidukikije.

Tariki ya 7 Kanama 2015: i Montgomery muri New York

Aha ni ho babika ibintu byose bikoreshwa bubaka i Warwick

Tariki ya 14 Kanama 2015: i Tuxedo muri New York

Abakozi babiri (uwa kabiri n’uwa gatatu uturutse iburyo) basangira ibyokurya n’umuryango wo muri ako gace. Uwo ni umwe mu miryango myinshi y’Abahamya ba Yehova yacumbikiye abitangiye gukora imirimo yo kubaka.

Tariki ya 17 Kanama 2015: Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Umukozi arimo arapima imiterere y’ubutaka akoresheje icyuma cyabigenewe

Tariki ya 20 Kanama: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Amadirishya y’aho bazajya bakirira abashyitsi baje gusura Beteli yarangije gushyirwamo.

Tariki ya 26 Kanama 2015: Ku kibanza cya Warwick

Kuva muri Gicurasi kugeza muri Kanama, Inzu y’amacumbi ya B yarangije gushyirwaho inkuta n’ibisenge kandi ni yo yonyine yari isigaye mu mazu y’amacumbi. Ibiraro byose bihuza amazu byashyizweho kandi imirimo yo gutunganya ubusitani yaratangiye.

IBINDI WAMENYA

NI BA NDE BAKORA IBYO YEHOVA ASHAKA MURI IKI GIHE?

Abahamya ba Yehova ni bantu ki?

Uzi Abahamya ba Yehova bangana iki? Utuziho iki mu by’ukuri?