Soma ibirimo

Imishinga ya Wallkill na Warwick irimo iragenda neza

Imishinga ya Wallkill na Warwick irimo iragenda neza

Imishinga ibiri ikomeye y’ubwubatsi y’Abahamya ba Yehova muri Amerika irimo iragenda neza, bitewe n’imihati ishyirwaho n’abubatsi baturutse hirya no hino mu gihugu, bifatanya muri iyo mishinga.

Wallkill, New York: Amazu yaho acumbikiye Abahamya barenga 1.600, kandi ni ho ibitabo by’Abahamya ba Yehova muri Amerika bicapirwa. Mu rwego rwo kwagura ibikorwa biri i Wallkill, abubatsi, abenshi muri bo bakaba bakorera ubuntu, barimo barubaka inzu nshya y’ibiro y’amagorofa atatu, parikingi y’imodoka n’indi nzu y’amagorofa atatu y’amacumbi. Mu wa 2012, abubatsi bujuje inzu basaniramo ibikoresho bagura n’icyumba cyo kuriramo bongeramo imyanya 200 yo kwicaramo.

Abahamya ba Yehova bafite amazu bakoreramo mu bihugu byinshi, bakunze kwita ibiro by’amashami. Muri yo harimo ayo muri Burezili, u Budage na Megizike. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayo mazu yiyongeraho ikigo gikorerwamo imirimo irebana no kwigisha kiri i Patterson n’ibiro biri i Brooklyn, muri leta ya New York. Amazu y’i Wallkill namara kwagurwa, ni yo azaba ari manini kurusha ayandi ku isi hose akoreshwa n’Abahamya ba Yehova.

Warwick, New York: Amazu azubakwa aho hantu, azaba icyicaro gikuru gishya cy’Abahamya ba Yehova ku isi hose. Amazu yari asanzwe ari muri icyo kibanza yamaze gusenywa. Abahamya babonye ikindi kibanza kiri i Tuxedo muri leta ya New York, ku birometero 10 uvuye i Warwick, aho bazajya babika imashini n’ibikoresho by’ubwubatsi. Abategetsi babishinzwe bamaze gutanga ibyangombwa byemeza ko uwo mushinga w’ubwubatsi utazangiza ibidukikije. Igishushanyo mbonera cy’ayo mazu nikimara kwemerwa, ni bwo tuzatangira kwaka ibyangombwa byo kubaka. Hagati aho, icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova gikomeje gukorera i Brooklyn, muri leta ya New York.