Abahamya ba Yehova barangije imirimo yo kuvugurura amazu y’ibiro by’ishami byo muri Filipine biri mu mugi wa Quezon. Muri aya mafoto, uri bwibonere uko imirimo yo kubaka yagiye ikurikirana n’uko abavoronteri bayigizemo uruhare kuva muri Kamena 2015 kugeza muri Kamena 2016. Mu mezi make nyuma yaho, ayo mazu yatangiye gukorerwamo kandi yegurirwa Yehova muri Gashyantare 2017.

Reba uko amazu y’ibiro by’ishami byo muri Filipine azaba ameze, igihe azaba yuzuye. Mu mazu yubatswe n’ayavuguruwe harimo:

  • Inzu ya 4 (Inzu y’amacumbi)

  • Inzu ya 5 (Urwego Rushinzwe Gutunganya Amajwi n’Amashusho n’Urwego Rushinzwe Umurimo)

  • Inzu ya 6 (Urwego Rwita ku Busitani, Igaraji n’aho basudirira)

  • Inzu ya 7 (Inzego z’imirimo zitandukanye: orudinateri, ibishushanyo mbonera, kwita ku mazu n’ibikoresho, kohereza ibitabo n’ubuhinduzi)