Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 3: Mutarama – Mata 2015)

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 3: Mutarama – Mata 2015)

Aya mafoto agaragaza ukuntu imirimo yo kubaka icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova yagiye ikorwa kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2015.

Reba uko amazu y’i Warwick azaba ameze igihe azaba yuzuye. Dore uko akurikirana:

  1. Igaraji

  2. Parikingi y’abashyitsi

  3. Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

  4. Inzu y’amacumbi ya B

  5. Inzu y’amacumbi ya D

  6. Inzu y’amacumbi ya C

  7. Inzu y’amacumbi ya A

  8. Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Tariki ya 2 Mutarama 2015: Igaraji

Harold Corkern, ufasha muri Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Gusohora Ibitabo, atanga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Mujye mukoresha ubushobozi bwanyu bwose.” Buri gihe hari abavandimwe basura i Warwick bagaha disikuru abahakora kugira ngo babatere inkunga.

Tariki ya 14 Mutarama 2015: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Aya mahema y’umweru afasha abubatsi mu gihe cy’ubukonje bwinshi kugira ngo barangize imirimo yabo. Igice kimwe cy’iyi nzu kizaba kirimo icyumba cyo kuriramo, ivuriro, igikoni n’imesero.

Tariki ya 16 Mutarama 2015: Inzu y’amacumbi ya D

Abashinzwe iby’amashanyarazi barimo baritegura gushyira insinga mu mazu. Mu mazu y’amacumbi hamaze gushyirwamo insinga zifite uburebure busaga metero 12.000. Imirimo ijyanye n’iby’amashanyarazi yatangiye ikibanza cya Warwick kikimara kugurwa kandi izakomeza kugeza igihe imirimo yo kubaka izaba irangiye.

Tariki ya 16 Mutarama 2015: Inzu y’amacumbi ya A

Umukozi womeka ku ibaraza akantu kameze nka papiye kola mbere yo gushyiraho ibintu bituma amazi atinjira muri sima. Kuri buri baraza ryo hejuru nk’iri bazashyiraho ibintu bimeze nk’irangi bituma amazi atinjira mu rukuta.

Tariki ya 23 Mutarama 2015: Inzu y’amacumbi ya A

Umukobwa na se bashyiraho insinga zizajyana amashanyarazi mu mazu y’amacumbi.

Tariki ya 6 Gashyantare 2015: Igaraji

Abakozi baje gufatira amafunguro ya saa sita mu nzu yabaye igizwe iyo gufatiramo amafunguro. Buri munsi, aha ni ho abakozi basaga 2.000 bafatira amafunguro.

Tariki ya 12 Gashyantare 2015: Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Ikipi y’abubatsi ishyiraho ferabeto zo muri fondasiyo y’inzu y’Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho.

Tariki ya 12 Gashyantare 2015: Inzu y’amacumbi ya C

Amabaruwa abana banditse bashimira abakozi. Hari abakozi benshi baza bakamara igihe gito. Ugereranyije, buri cyumweru haza abakozi bashya bagera kuri 500. Muri Gashyantare, ku kibanza cya Warwick hakoraga abakozi bagera ku 2.500 buri munsi.

Tariki ya 24 Gashyantare 2015: Ku kibanza cya Warwick

Hamaze gukorwa igice kingana na 60 ku ijana by’imirimo yose iteganyijwe. Hagati y’ukwezi kwa Mutarama n’ukwa Mata 2015, bari barangije kubaka igice cyo hejuru y’ubutaka cy’amazu y’amacumbi no gushyiraho ibyuma by’inzu y’ibiro, ikorerwamo n’indi mirimo. Nanone muri icyo gihe abakozi batangiye gushyiraho inkuta za beto z’inzu y’Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu, kubaka inzira zihuza amazu y’amacumbi no gusana urugomero rw’Ikiyaga cya Sterling (nanone cyitwa Ikiyaga cy’Ubururu).

Tariki ya 25 Gashyantare 2015: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Aho ingazi zizajya, urebye uturutse hasi. Abantu batari Abahamya bahawe akazi ko kubaka ni bo bakoze amaforomo maze Abahamya bitangiye gukora imirimo bayamenamo beto.

Tariki ya 26 Gashyantare 2015: Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Nubwo hari hakonje, abubatsi bashashe ferabeto zo ku igorofa rya mbere. Kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe, i Warwick haguye urubura rugera hafi kuri santimetero 127. Abashinzwe gukuraho urubura bakomezaga kuhatunganya kandi abakozi bakajya binyabya mu byumba birimo ubushyuhe kugira ngo bashobore gukomeza akazi kabo.

Tariki ya 12 Werurwe 2015: Parikingi y’abashyitsi

Abakozi barimo basakara. Mu mpera z’ukwezi kwa Mata, ibisenge hafi ya byose bifite pinyo by’amazu y’amacumbi byari byaramaze kurangira. Muri Kamena, igisenge cy’inzu y’amacumbi ya B kizaba cyamaze gushyirwaho.

Tariki ya 18 Werurwe 2015: Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Urebeye mu cyuma kizamura ibikoresho werekeza ahagana ku nzu y’amacumbi ya B.

Tariki ya 18 Werurwe 2015: Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Abakora iby’amazi bareba ibishushanyo mbonera byo ku nzu irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli. Umushinga wose uzakenera ibishushanyo mbonera bisaga 3.400 kugira ngo urangire.

Tariki ya 23 Werurwe 2015: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abakozi bari mu cyuma kizamura abantu, bashyira ku nzu amahema yo kurinda inkuta. Hashyizweho gahunda zo kwigisha abantu gukoresha neza ibyuma biterura abantu n’ibintu no gukoresha neza ibikoresho birinda abantu impanuka. Mu byo bigishwa harimo gukoresha neza ibyuma biterura abantu n’ibiterura ibikoresho, imigozi ifata abantu ngo badahanuka, kwambara ibintu bituma birinda impanuka, ibyo bahumekeramo n’uko bayobora ibyuma biterura ibintu.

Tariki ya 30 Werurwe 2015: Ku kibanza cya Warwick

Ureba werekeje mu burengerazuba ku mazu y’amacumbi. Mu mpera z’ukwezi kwa Mata, hakorwaga imirimo ikomeye yo gushyira amashanyarazi n’ibindi bikoresho mu mazu y’amacumbi ya A, B na D agaragara kuri iyi foto. Nanone hari haratangiye imirimo yo gutunganya inkuta z’inzu y’amacumbi ya C (itagaragara kuri iyi foto), kuyishyiramo amakaro no kuyisiga irangi.

Tariki ya 15 Mata 2015: Inzu y’amacumbi ya B

Abakozi babiri bari mu cyuma kizamura abantu, barimo barasiga ibintu bimeze nk’irangi bituma amazi atinjira mu nkuta zo hanze. Gusiga inzu imwe y’amacumbi ikarangira bitwara amezi agera hafi kuri abiri.

Tariki ya 27 Mata 2015: Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abubatsi bubaka urukuta rw’amabuye. Aha ni ho hazajya hapakururirwa ibintu bigenewe inzego z’imirimo zitandukanye.

Tariki ya 30 Mata 2015: Ku kibanza cya warwick

Uyu ni umuhanga mu kwibira mu mazi twahaye akazi kugira ngo akure imashini ishaje mu Kiyaga cy’Ubururu, ayisimbuze inshya. Ibyo bituma umuntu akanda buto gusa maze amazi y’ikiyaga akagabanuka, bityo ntihabeho umwuzure mu gihe habaye inkubi y’umuyaga ikomeye.

IBINDI WAMENYA

UMUNARA W’UMURINZI—WO KWIGWA

Bitanze babikunze—muri New York

Kuki umugabo n’umugore we bari babayeho neza bavuye mu nzu yabo bakundaga cyane bakajya kuba mu kazu gato?