Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amafoto y’i Wallkill (Igice cya 2: Ugushyingo 2014–Ugushyingo 2015)

Amafoto y’i Wallkill (Igice cya 2: Ugushyingo 2014–Ugushyingo 2015)

Abahamya ba Yehova baguye inyubako zabo ziri i Wallkill muri Leta ya New York. Aya mafoto agaragaza ukuntu iyo mirimo yakozwe kuva mu Gushyingo 2014 kugeza mu Gushyingo 2015.

Reba uko amazu y’i Wallkill yari ameze kuva ku itariki ya 15 Ukwakira 2015:

  1. Icapiro

  2. Inzu y’ibiro ya 1

  3. Inzu y’amacumbi ya E

  4. Inzu bafatiramo amafunguro

  5. Imesero

  6. Inzu y’ibiro ya 2

  7. Inzu y’amacumbi ya D

Tariki ya 4 Ukuboza 2014: Ku Nzu y’ibiro ya 2

Batunganya aho bazajya binjirira bagana mu biro kugira ngo bahashyire amapave kandi bahatere ibyatsi. Inzira y’abanyamagaru iri ahagana hasi ibumoso yubatswe ku buryo itazajya inyerera mu gihe cy’ubukonje. Iyi nyubako ikorerwamo n’Ibiro bya Beteli, Ibiro bya Komite ya Beteli n’Urwego Rushinzwe Umurimo.

Tariki ya 5 Ukuboza 2014: Ku nzu y’amacumbi ya D

Umukozi arimo akoresha imashini kugira ngo anogereze hasi. Iyo mashini ikoze ku buryo idatumura ivumbi.

Tariki ya 9 Mutarama 2015: Ku nzu y’amacumbi ya E

Aho abakozi ba Beteli bagera kuri 200 batuye mu nzu y’amacumbi ya E bazajya banyura. Kuri iyo nzu y’amacumbi bashyizeho amadirishya mashya atuma hinjira urumuri ndetse banashyiramo impuruza shya z’inkongi y’umurimo.

Tariki ya 9 Gashyantare 2015: Ku icapiro

Umutekinisiye ashyira insinga zizakoreshwa mu itumanaho mu nzu shya itangirwamo amahugurwa. Muri iyi nzu hazajya hatangirwamo amahugurwa y’ibijyanye n’amazi, kwita ku mashanyarazi no kwirinda impanuka.

Tariki ya 17 Gashyantare 2015: Ku icapiro

Umukozi ukora iby’amashanyarazi ashyiramo amatara azajya yifashishwa mu gihe hatangwa amahugurwa.

Tariki ya 2 Werurwe 2015: Ku nzu y’ibiro

Umukozi urimo apima uburebure buri hagati y’insinga z’umuriro. Aha hantu haravuguruwe kugira ngo hazajye hakorera inzego zitandukanye za komite y’ishami zakoreraga i Brooklyn.

Tariki ya 3 Werurwe 2015: Ku nzu y’amacumbi ya D

Umukozi ukora iby’amazi asudira amatiyo azajya anyuramo amazi ashyushye.

Tariki ya 31 Werurwe 2015: Ku nzu y’amacumbi ya D

Abakozi barimo barashyiraho amadirishya. Ayo madirishya bashyizeho asaga 298 kuri iyi nzu atuma bakoresha umuriro muke mu gihe cy’ubukonje no mu gihe cy’izuba.

Tariki ya 17 Mata 2015: Ku nzu y’ibiro ya 1

Abubatsi bubaka urukuta hagati y’inzu y’ibiro ya 1 n’inzu y’amacumbi ya E bakoresheje amabuye yari ku rukuta rwa mbere rwubatswe mu myaka ya za 70.

Tariki ya 17 Mata 2015: Ku nzu y’ibiro ya 1

Umukozi arimo arasena urukuta kugira ngo bazarusige irangi. Muri iyo nzu ni ho hazajya hakorera Urwego Rushinzwe Icungamutungo, Urwego Rushinzwe Kwita kuri za Orudinateri n’Urwego Rushinzwe Guhaha.

Tariki ya 8 Kamena 2015: Ku nzu y’amacumbi ya D

Umukozi ukora iby’amashanyarazi akurura insinga. Izo nsinga zizagera kuri murindankuba.

Tariki ya 8 Kamena 2015: Ku nzu y’amacumbi ya D

Mu gihe barimo bagura amazu ya Wallkill bakoze ibishoboka byose kugira ngo ubusitani n’ibiti byari bihasanzwe bitangirika. Icyo kigega cy’amazi kiri inyuma y’ibiti, kijyamo litiro 150.000 kandi gishobora kwifashishwa mu gihe habaye inkongi y’umuriro.

Tariki ya 25 Kamena 2015: Ku nzu y’ibiro ya 1

Umubaji arimo arashyira imbaho zikora urukuta cy’inyuma y’inzu mberabyombi. Izo mbaho zigera ku 1800 zituma urusaku ruturuka hanze rugabanuka.

Tariki ya 9 Nyakanga 2015: Ku nzu y’ibiro ya 2

Charles Reed yatangiye gukora kuri Beteli mu mwaka wa 1958. Igihe Beteli y’i Brooklyn yacapaga ibitabo byo muri Amerika n’ibyo mu bindi bihugu, uyu muvandimwe yafashije mu gukora igishushanyo mbonera no mu kubaka beto yo gushyiraho imashini yo gucapa. Igihe barimo bagura i Wallkill, umuvandimwe Reed yakoraga mu ikipe yo kugenzura imirimo.

Tariki ya 17 Kanama 2015: Ku nzu y’ibiro ya 1

Abakozi bapakurura intebe shya zo gushyira mu nzu mberabyombi. Iyo nzu ishobora kwakira abantu 812.

Tariki ya 21 Nzeri 2015: Ku nzu y’ibiro ya 1

Mu gihe bavugururaga inzu mberabyombi, bashyizemo ekara na parafo nziza cyane.

Tariki ya 12 Ukwakira 2015: Ku nzu y’amacumbi ya D

Bubaka aho abaganga bazajya bakirira abarwayi. Baguye ikirongozi n’ubwiherero byo muri iyi nzu kugira ngo borohereze abarwayi.

Tariki ya 15 Ukwakira 2015: Ku kibanza cy’i Wallkill

Iyi foto igaragaza inyubako z’i Wallkill, zibamo abakozi ba Beteli basaga 2000. Imirimo myinshi yakorewe kuri icyo kibanza cy’ubuso bwa hegitari zigera ku 10, yarangiye ku itariki ya 20 Ugushyingo 2015.

IBINDI WAMENYA

NI BA NDE BAKORA IBYO YEHOVA ASHAKA MURI IKI GIHE?

Beteli ni iki?

Beteli ni ahantu hihariye kandi hakorerwa umurimo w’ingenzi cyane. Menya neza iby’abahakora.