Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 1: Mutarama—Kanama 2015)

Amafoto yo mu Bwongereza (Igice cya 1: Mutarama—Kanama 2015)

Abahamya ba Yehova bo mu Bwongereza bagiye kwimura ibiro by’ishami byabo biri i Mill Hill mu mugi wa Londres, babijyane ku birometero bigera kuri 70 ahagana mu burasirazuba, hafi y’umugi wa Chelmsford mu ntara ya Essex. Guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama 2015, abubatsi barimo batunganya aho bazacumbika n’aho bazajya babika ibikoresho mu gihe bazaba bubaka.

Tariki ya 23 Mutarama 2015: Ku kibanza

Abubatsi barimo baratunganya ahantu hari harunze ibiti nyuma yo guhabwa uburenganzira n’abayobozi bo muri ako gace. Barashaka kurangiza iyo mirimo mbere y’uko inyoni zitangira kwarika ibyari. Iyo mashini irimo irasya ibiti bikoreshwa mu gutunganya inzira z’abanyamaguru. Ibindi biti bizakoreshwa igihe bazaba bubaka.

Tariki ya 30 Mutarama 2015: Aho abubatsi bazajya barira

Ushinzwe iby’amashanyarazi arimo aratunganya ahazacomekwa za ekara. Hahoze hoteli, ariko ubu hazashyirwa igikoni n’aho abubatsi bazajya barira. Izo ekara zizafasha abubatsi gukurikirana gahunda z’iby’umwuka, urugero nk’isomo ry’umunsi n’icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cy’abagize umuryango wa Beteli.

Tariki ya 23 Gashyantare 2015: Ku kibanza

Abakozi barimo barazitira ikibanza. Kubera ko ako gace katari mu mugi, hafashwe ingamba zatuma imirimo y’ubwubatsi itangiza ibidukikije. Urugero, inyuma y’uruzitiro hagiye hasigara sentimetero 20 kugira ngo impereryi zo hafi aho zikomeze guhiga nk’uko bisanzwe.

Tariki ya 23 Gashyantare 2015: Ku kibanza

Bakora umuhanda w’agateganyo uhuza amazu abubatsi bazaba bacumbitsemo n’ikibanza.

Tariki ya 5 Werurwe 2015: Ku kibanza

Uko uwo muhanda w’agateganyo uzaba ureshya umaze kuzura. Ahagana hejuru iburyo, uwo muhanda ugera ku kibanza. Amazu ari ibumoso ahagana hepfo arimo aratunganywa kugira ngo abubatsi bazabe bayacumbitsemo igihe bazaba bubaka. Hirya gato y’ayo mazu bazahashyira andi mazu y’agateganyo bazaba bacumbitsemo.

Tariki ya 20 Mata 2015: Aho abubatsi bacumbitse

Umuvandimwe wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova n’intumwa y’icyicaro gikuru basuye abubatsi. Mu mpera z’icyo cyumweru habaye amateraniro yihariye, akurikiranwa n’abari bateraniye mu Mazu y’Ubwami yose yo mu Bwongereza no muri Irilande. Muri ayo materaniro hatangajwe ko abayobozi b’umugi wa Chelmsford baraye batanze uburenganzira bwo gutangira kubaka.

Tariki ya 13 Gicurasi 2015: Aho babika ibikoresho

Abubatsi barimo gushyira mu muhanda ibintu bituma imizi y’ibiti itangirika mu gihe imodoka zitwaye ibintu biremereye zihanyura. Uwo muhanda uhuza aho babika ibikoresho n’ikibanza.

Tariki ya 21 Gicurasi 2015: Aho abubatsi bacumbitse

Abubatsi bacukura imiferege. Hirya hari amwe mu mazu 50 abubatsi bazacumbikamo igihe bazaba bubaka.

Tariki ya 16 Kamena 2015: Aho abubatsi bacumbitse

Ushinzwe iby’amazi ashyira amatiyo muri imwe mu nzu y’amacumbi y’agateganyo.

Tariki ya 16 Kamena 2015: Aho abubatsi bacumbitse

Amazu y’agateganyo abubatsi bazaba bacumbitsemo. Ahari fondasiyo hazashyirwa andi mazu y’agateganyo. Ibumoso hari amazu akorerwamo ibintu bitandukanye, harimo aho abubatsi bafatira amafunguro. Ikibanza kiri hakurya ni cyo kizubakwamo ibiro by’ishami.

Tariki ya 16 Kamena 2015: Aho abubatsi bacumbitse

Umutekinisiye uteranya insinga. Kugira ngo imirimo y’ubwubatsi igende neza, hari hakenewe itumanaho rikoresha interineti na za orudinateri. Ibyo bituma imirimo itandukanye y’ubwubatsi ikorwa neza, kandi bigafasha abubatsi gushyikirana n’icyicaro gikuru hamwe n’ibindi biro by’amashami.

Tariki ya 6 Nyakanga 2015: Ku kibanza

Umwubatsi apima ahazashyirwa imiyoboro akoresheje icyuma gipima aho ibintu biherereye (GPS). Iyo miyoboro ifasha abahanga mu by’ubwubatsi gupima imiterere y’ubutaka mbere yo kubaka. Nubwo Abaroma bigeze gutura hafi y’umugi wa Chelmsford, imiyoboro 107 yacukuwe bwa mbere bagira ngo bapime ubwo butaka, ntiyigeze yangiza ibintu nyaburanga byaho.

Tariki ya 6 Nyakanga 2015: Aho babika ibikoresho

Umwubatsi akata amakaderi y’inzugi. Amwe mu mazu ari aho babika ibikoresho arimo aratunganywa kugira ngo bazayakoreremo. Aho ni na ho hazaba ibiro by’agateganyo, hakorerwe n’indi mirimo.

Tariki ya 6 Nyakanga 2015: Aho babika ibikoresho

Bapakira itaka mu ikamyo kugira ngo bagisubize aho bari baracukuye.

Tariki ya 7 Nyakanga 2015: Ku kibanza

Aka ni agace ibiro by’ishami byo mu Bwongereza bizubakwamo, urebeye mu majyepfo y’ikibanza. Icyo kibanza gifite ubuso bwa hegitari 34. Umuhanda munini uri hafi aho (utagaragajwe), utuma umuntu agera ku byambu, ku bibuga by’indege no mu mugi wa Londres mu buryo bworoshye.

Tariki ya 23 Nyakanga 2015: Ku kibanza

Abubatsi basenya amazu yari asanzwe ari muri icyo kibanza kugira ngo hazubakwe ibiro by’ishami bishya.

Tariki ya 20 Kanama 2015: Aho babika ibikoresho

Imashini iteruye ibice by’amazu babanje guteranyiriza hasi. Hino y’aho hubatswe fondasiyo bazaterekaho andi mazu nk’ayo. Ayo mazu azaba ari ibiro by’abazaba bagenzura imirimo y’ubwubatsi.