Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amafoto yo muri Filipine (Igice cya 1: Gashyantare 2014 kugeza Gicurasi 2015)

Amafoto yo muri Filipine (Igice cya 1: Gashyantare 2014 kugeza Gicurasi 2015)

Abahamya ba Yehova barimo barubaka amazu mashya bakavugurura n’andi yari asanzwe ku biro by’ishami byo muri Filipine biri mu mugi wa Quezon. Ubu ibitabo byo muri Filipine bisigaye bicapirwa ku biro by’ishami byo mu Buyapani. Ku bw’ibyo, inzu yahoze ari icapiro yahinduwemo ahazajya hakorera Urwego Rushinzwe za Orudinateri, Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi mu Gihugu, Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho, Urwego Rushinzwe Kohereza Ibitabo n’Amagazeti n’Urwego Rushinzwe Ubuhinduzi. Aya mafoto agaragaza imwe mu mirimo y’ubwubatsi yakozwe ahahoze icapiro no ku yandi mazu, kuva muri Gashyantare 2014 kugeza muri Gicurasi 2015. Biteganyijwe ko iyo mirimo izarangira mu kwezi k’Ukwakira 2016.

Reba uko amazu y’ibiro by’ishami byo muri Filipine azaba ameze, igihe azaba yuzuye. Mu mazu arimo gusanwa n’ari kubakwa bushya harimo:

  • Inzu ya 4 (Inzu y’amacumbi)

  • Inzu ya 5 (Urwego Rushinzwe Gutunganya Amajwi n’Amashusho n’Urwego Rushinzwe Umurimo)

  • Inzu ya 6 (Urwego Rwita ku Busitani, Igaraji n’aho basudirira)

  • Inzu ya 7 (Inzego z’imirimo zitandukanye: orudinateri, ibishushanyo mbonera, kwita ku mazu n’ibikoresho, kohereza ibitabo n’ubuhinduzi)

Tariki ya 28 Gashyantare 2014: Inzu ya 7

Ibi bintu biri mu mashashi bishyirwa muri purafo kugira ngo hatazamo udusimba kandi mu nzu ntihabemo ubushyuhe. Abakozi bakora igihe gito barimo barabishyira mu mashashi kugira ngo bitagwa uruhumbu. Bambaye imyambaro ibarinda kugira ngo ibyo bintu bitabakoraho bakishimagura.

Tariki ya 2 Mata 2014: Inzu ya 7

Abakozi bamaze gushyira purafo muri sitidiyo bafatiramo amashusho y’ururimi rw’amarenga rwo muri Filipine. Iyo myenge iri muri purafo izashyirwamo ibyuma bikonjesha mu nzu cyangwa bikahashyushya bizakoreshwa muri sitidiyo.

Tariki ya 21 Ukwakira 2014: Ikibanza cyo mu mugi wa Quezon

Abakozi bacukura ahantu hazaca amatiyo acamo umwuka wo gukonjesha mu nzu. Ayo matiyo ni yo azajyana umwuka mu mazu yose.

Tariki ya 19 Ukuboza 2014: Ahazubakwa inzira ihuza inzu ya 1, iya 5 n’iya 7

Aho muri ibyo byuma ni ho hazashyirwa inzira ihuza amazu hafi ya yose, hakubiyemo n’inzu ya 1 irimo aho gufatira amafunguro. Iyo nzira izagirira akamaro cyane abantu basaga 300 bakorera mu nzu ya 7.

Tariki ya 15 Mutarama 2015: Inzu ya 5

Imashini ya toni 50 iterura ibintu, iteruye amabati. Izi mashini zitandukanye zikoreshwa n’abubatsi twahaye akazi.

Tariki ya 15 Mutarama 2015: Inzu ya 5A

Aka kazu ka metero kare 125 gafatanye n’inzu ya 5A karimo ibyuma bw’ubwiherero bibiri, ingazi n’icyuma kizamura abantu kikanabamanura. Kuba ubwiherero n’ingazi zijya muri iyo nzu ya 5 barabishyize muri ako kazu, bituma muri iyo nzu haboneka umwanya uhagije. Gushyira muri ako kazu icyuma kizamura abantu kikanabamanura bituma urusaku rwacyo rutabangamira Urwego Rushinzwe Gutunganya Amajwi n’Amashusho rukorera mu nzu ya 5.

Tariki ya 15 Mutarama 2015: Inzu ya 5A

Abakozi bikinze izuba barimo gufatanya za ferabeto. Muri Mutarama, ku manywa ubushyuhe bwinshi bugera kuri dogere 29, naho muri Mata bukagera kuri dogere 34.

Tariki ya 5 Werurwe 2015: Inzu ya 5

Abakozi bubaka igisenge bakoresheje imbaho. Ku nzu ya 5 hakoreshejwe imbaho zigera kuri 800.

Tariki ya 17 Werurwe 2015: Inzu ya 5

Abavandimwe baponda isima yo kubakisha ahantu hato. Abahamya basaga 100 bifatanya mu mirimo y’ubwubatsi baturutse muri Esipanye, Kanada, Koreya y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nouvelle-Zélande, Ositaraliya, u Bufaransa, u Buyapani no mu bindi bihugu.

Tariki ya 25 Werurwe 2015: Inzu ya 5

Abakozi basakara inzu ya 5, aho Urwego Rushinzwe Ubuhinduzi rwahoze rukorera. Iyo nzu yaravuguruwe kugira ngo Urwego Rushinzwe Gutunganya Amajwi n’Amashusho n’Urwego Rushinzwe Umurimo abe ari ho zikorera.

Tariki ya 13 Gicurasi 2015: Inzu ya 5

Mushiki wacu akata ibyuma bizakoreshwa mu gukora inkuta z’ibiro.

IBINDI WAMENYA

NI BA NDE BAKORA IBYO YEHOVA ASHAKA MURI IKI GIHE?

Ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova hakorerwa iki?

Abantu bose bemerewe kuza gusura amashami yacu. Nawe uratumiwe