Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Amabaruwa twandikiwe na ba nyir’amazu

Amabaruwa twandikiwe na ba nyir’amazu

Abahamya ba Yehova baherutse gusoza umushinga bamazemo imyaka itandatu wo kwagura inyubako zabo ziri mu masambu ya Watchtower ari i Wallkill, muri leta ya New York. Habura imyaka ibiri ngo uwo mushinga urangire, byabaye ngombwa ko hakenerwa andi mazu yo gucumbikira abubatsi. Ubwo rero, bahise bakodesha amazu 25 ari hafi aho.

Ibyavuzwe na ba nyir’amazu

Ese ba nyir’amazu bumvaga bameze bate igihe bakodeshaga Abahamya ba Yehova?

  • Hari uwavuze ati “twashimishijwe cyane no kuba Abahamya barakodesheje inzu yacu. Inzu bakodesheje, yegeranye n’iyo jye n’umugabo wanjye tubamo. Twashimishijwe no kuba twaraturanye kandi baje no kuba incuti zacu.”

  • Undi muntu wari ufite amazu, wari utuye hafi aho, yagize icyo avuga ku Bahamya bakodesheje amazu ye agira ati “twabanye neza rwose. Twari dufite pisine kandi abahungu babo bazaga koga ari uko tubatumiye. Igihe cyose bazaga babaga bafite ikinyabupfura kandi bubaha. Baradushimishaga cyane kandi ntituzigera twibagirwa ukuntu babaga bakina mu mbuga. Nta handi twari kubona abantu beza nka bo.

  • Hari nyir’inzu wavuze ati “byari byiza rwose. Ntibari batuye mu mazu yacu gusa, ahubwo batubereye n’abaturanyi beza!”

Twafashe neza amazu yabo

Ba nyir’amazu basanze amazu ameze ate nyuma yaho Abahamya bayaviriyemo?

  • “Bishyuraga ku gihe. Inzu yacu bayifashe neza kandi bayidusubije imeze neza.”

  • Nyir’inzu twigeze kuvuga yongeyeho ati “turashimira umuryango w’Abahamya ba Yehova wose kubera ko mwafashe neza inzu yacu. Ntitwari twiteze ko muzayisiga isukuye bene aka kageni.”

  • Hari umugore wavuze ati “kubera ko twari tuzi ko muri abantu beza, ntitwiriwe tubaka amafaranga ya kosiyo. Amazu yose twabakodesheje mwayadusubije ameze neza rwose.”

  • Igihe Abahamya bari bamaze gusana ahantu hari hangiritse ku nzu, nyir’iyo nzu yaravuze ati “nakora iki kugira ngo mbone abakozi bameze nkamwe? Iyo musezeranyije umuntu ko muzakora akazi ku munsi runaka, murabyubahiriza. Sinzi ko abantu basanzwe bankorera aka kazi bakubahiriza amasezerano nkamwe.”

Baracyifuza gukodesha Abahamya

  • Igihe amasezerano y’ubukode yari agiye kurangira, hari nyir’inzu wandikiye Abahamya abamenyesha ko nibakomeza gukodesha inzu ye azabagabanyiriza amafaranga mu rwego rwo kubashimira.

  • Hari undi wavuze ati “twifuzaga ko n’ubutaha Abahamya ba Yehova bazaza gukodesha amazu yacu.”