Soma ibirimo

Bujuje Amazu y’Ubwami igihumbi kandi bazakomeza

Bujuje Amazu y’Ubwami igihumbi kandi bazakomeza

Muri Kanama 2013, Abahamya ba Yehova bo muri Filipine bageze ku kintu kitazibagirana mu mateka; bujuje Inzu y’Ubwami y’igihumbi muri gahunda yihariye yo kubaka. Nk’uko bimeze no mu bihugu byinshi, amatorero yo muri Filipine akenshi ntaba afite amafaranga yo kwiyubakira Inzu y’Ubwami kandi baba bakeneye inzobere zo kubafasha kubaka amazu akomeye. Bamwe muri bo bamaze imyaka myinshi bateranira mu ngo zabo, abandi bo bagateranira mu tuzu duto twubakishije imigano.

Kuba Abahamya ba Yehova bariyongereye cyane muri Filipine no mu bindi bihugu, byatumye hakenerwa Amazu y’Ubwami menshi. Ni yo mpamvu mu mwaka wa 1999, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yatangije gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bifite amikoro make. Abahamya bo muri ibyo bihugu baritanga bakurikije ibyo bashoboye, maze impano z’amafaranga zituruka mu bindi bihugu zikabunganira. Abakozi batojwe imirimo y’ubwubatsi bashyirwa mu matsinda y’abubatsi bagafasha amatorero kubaka Amazu y’Ubwami yayo. Mu kwezi k’Ugushyingo 2001, ni bwo iyo gahunda ikoreshwa hirya no hino ku isi yatangijwe muri Filipine.

Iluminado ni umwe mu bagize itorero ryo mu mugi wa Marilao, mu ntara ya Bulacan, ahubatswe Inzu y’Ubwami yuzuza wa mubare igihumbi. Yaravuze ati “mu by’ukuri niboneye umuryango w’abavandimwe. Abantu benshi cyane bitangiye gukora imirimo, baba abagabo n’abagore, abana n’abakuru. Twakoraga izuba ritumereye nabi. Nubwo twatahaga tunaniwe, twashimishwaga n’ibyo twabaga twagezeho.”

Abantu batari Abahamya na bo batangajwe no kubona abantu bitangira gukora imirimo. Hari umugabo wari ufite ikamyo yazanaga umucanga n’amabuye wavuze ati “muri benshi cyane; mumeze nk’ibimonyo. Buri wese usanga akora. Ni ubwa mbere mbonye ibintu nk’ibi.”

Inzu y’Ubwami yuzuye

Abo bakozi barangije imirimo yabo y’ubwubatsi mu gihe kitageze ku byumweru bitandatu, kuva aho batangiriye kuzamura urukuta rwa mbere. Ubwo buryo bwo kubaka Amazu y’Ubwami mu buryo bwihuse, bwatumye abagize itorero bashobora gukomeza kwifatanya mu murimo w’ingenzi wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.Matayo 24:14.

Undi muvandimwe wo mu itorero ryo muri ako karere witwa Ellen na we yagize ati “kubera ko tutashoboraga gukwirwa mu Nzu y’Ubwami yacu ya kera, byabaga ngombwa ko abenshi muri twe bicara hanze. Ariko iyi Nzu y’Ubwami nshya ni nziza kandi kuyicaramo biraryoshye, ku buryo ubu twese turushaho kungukirwa n’inyigisho ndetse n’inkunga tubonera mu materaniro yacu.”