Raporo y’inama ngarukamwaka
“Ibyokurya mu gihe gikwiriye”
Abantu babarirwa mu bihumbi bari bateranye, bateze amatwi raporo zitera inkunga n’ibisobanuro bishishikaje byo muri Matayo 24:45-47, byatangirwaga mu nama ngarukamwaka ya 128 y’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania.
Ku itariki ya 06 Ukwakira 2012, abantu bagera hafi ku 5.000 bari baje muri iyo nama yabereye mu Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri mu mugi wa Jersey wo muri leta ya New Jersey, muri Amerika. Abandi bantu barenga 10.000 bakurikiraniraga iyo nama kuri videwo, ku mazu y’ibiro byacu ari i Brooklyn, Patterson na Wallkill, mu mugi wa New York ndetse no ku biro by’ishami byacu byo muri Kanada.
Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ari na we wari uhagarariye iyo nama, yasubiyemo ibintu byaranze inama ngarukamwaka zahise, cyane cyane izitera inkunga kandi zitazibagirana. Abari aho bari bazi ko inama y’uyu mwaka izabatera inkunga. Ariko nanone baribazaga bati “ese iraba irimo amakuru mashya?”
Hakurikiyeho videwo ebyiri zabaye nk’izereka abari aho ibibera hirya no hino ku isi.
Kubaka Amazu y’Ubwami:
Iyo videwo yagaragaje ibyiza birimo bigerwaho muri gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bifite amikoro make. Mu myaka 13 ishize, Amatsinda Ashinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami muri ibyo bihugu yubatse Amazu y’Ubwami 25.402, ugereranyije bakaba baruzuzaga Amazu y’Ubwami arenga atanu buri munsi. Ayo Mazu y’Ubwami yubakwaga bitewe n’impano zitangwa n’Abahamya bo hirya no hino ku isi. Nanone kandi, iyo hadutse ibiza ayo matsinda y’abubatsi b’abahanga akenshi yihutira gufasha abantu gusana cyangwa kongera kubaka Amazu y’Ubwami hamwe n’ayabo.
Amakoraniro Adasanzwe:
Mu mwaka wa 2012, Abahamya ba Yehova bagize amakoraniro adasanzwe, akaba yaritabiriwe n’abashyitsi bari baturutse mu bindi bihugu. Ayo makoraniro atandukaniye he n’amakoraniro mpuzamahanga yabaye mu myaka yawubanjirije?
Iyo videwo yasobanuraga ukuntu ibiro by’amashami ari byo byashakiraga abashyitsi amacumbi, bikabashakira imodoka zo kubatwara n’amafunguro ya saa sita muri icyo cyumweru, aho kuba amasosiyete y’ubucuruzi. Ugereranyije buri koraniro ryazagamo abantu 1.500 baturutse mu bindi bihugu.
Abashyitsi babonye uburyo bwo kumenyana n’Abahamya bo mu gihugu cyabaga cyabereyemo ikoraniro, atari mu gihe cy’ikoraniro gusa, ahubwo no mu gihe bajyanye kureba ibyiza nyaburanga, basangira amafunguro cyangwa babwiriza muri ako gace. Iyo videwo igira iti “mu makoraniro yose amaze kuba, byarigaragazaga ko abantu bunze ubumwe bitewe n’umurunga utunganye w’urukundo.”
Abari aho bashimishijwe no kumenya ko Abahamya ba Yehova bazajya bagira amakoraniro adasanzwe buri mwaka mu duce dutandukanye two ku isi, tuzajya dutoranywa.
Ibindi bintu byaranze iyo nama ngarukamwaka:
Abagize ibyo babazwa:
Habajijwe abavandimwe bari muri komite z’Ibiro by’Amashami n’abagore babo, bose hamwe bakaba bamaze imyaka ibarirwa muri 342 mu murimo, maze bavuga ukuntu Yehova Imana yabahaye imyitozo kugira ngo basohoze inshingano zitandukanye.
Richard Kelsey, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami mu Budage, yavuze ko Ishuri ry’Abagize Komite z’Ibiro by’Amashami n’abagore babo ryamwigishije “kumvira amabwiriza ya Yehova buri gihe.” Yehova ni Umubyeyi udukunda, kandi utwifuriza ibyiza. Umuvandimwe Kelsey yaravuze ati “[Yehova] yifuza ko tubaho iteka, kandi atwitaho muri byose.” Iryo shuri ryafashije abagize Komite z’Ibiro by’Amashami kwigana urukundo rwa Yehova.
Igihe Linda Johansson yatumirirwaga kwiga mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi mu wa 1958, yari amaze imyaka ibiri n’igice abatijwe n’umwaka umwe gusa ashatse. Yaravuze ati “niganye n’abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka kandi b’inararibonye. Naribwiye nti . . . , ‘sinari nkwiriye kwiga iri shuri rwose.’”
Ariko kandi, mushiki wacu Johansson yarihanganye, maze nyuma yo guhabwa impamyabumenyi we n’umugabo we boherezwa gukora umurimo w’ubumisiyonari muri Malawi. Nyuma y’ibitotezo Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu bahuye na byo, yigishije Bibiliya umuminisitiri warwanyaga Abahamya. Ubu umugore w’uwo mugabo, umuhungu wabo n’umukobwa wabo ni Abahamya ba Yehova babatijwe.
Gahunda yo kubwiriza ahantu hahurira abantu benshi:
Abantu bane bize Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye, n’umugenzuzi usura amatorero y’Abahamya ba Yehova i New York, bavuze ibyababayeho mu gihe bihatiraga kubwiriza mu duce duhuriramo abantu benshi.
Abahamya ba Yehova bajya mu duce duhuriramo abantu benshi, bakahashyira ameza n’ibindi bintu maze bagatandikaho ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Abagenzi bahanyura bashobora guhabwa ibitabo, bakabaza ibibazo bishingiye kuri Bibiliya cyangwa bagasaba kwigishwa Bibiliya.
Abahamya bo mu tundi duce tw’umugi wa New York, mu mugi wa Chicago n’uwa Los Angeles na bo barimo kugerageza kubwiriza bakoresheje ubwo buryo. Mu mwaka umwe gusa, aho hantu bashyira ibitabo hasuwe n’abantu bagera ku 2.700, kandi basaba kwigishwa Bibiliya.
Indirimbo y’abana:
Abari aho amarira yababunze mu maso igihe abana 17 baririmbaga indirimbo ya 120, mu gitabo Turirimbire Yehova; ivuga ngo “Tega amatwi, wumvire maze uhabwe imigisha.”
Hakurikiyeho disikuru esheshatu z’uruhererekane zatanzwe n’abagize Inteko Nyobozi, ari bo: Jackson, Lösch, Pierce, Herd, Lett na Splane. Muri izo disikuru basobanuye amagambo Yesu yavuze muri Matayo 24:45-47, agira ati:
“Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja yashinze abandi bagaragu be ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye? Uwo mugaragu arahirwa shebuja naza agasanga abigenza atyo! Ndababwira ukuri ko azamushinga ibyo atunze byose.”
Izo disikuru z’uruhererekane zashubije ibibazo bikurikira:
Ni ryari Yesu yashinze ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ ibyo atunze?
Zirikana amagambo akikije ibivugwa muri Matayo 24. Ibivugwa muri icyo gice byose byagombaga gusohora mu gihe cy’ukuhaba kwa Kristo, ni ukuvuga mu ‘minsi y’imperuka.’—Umurongo wa 3.
“Umubabaro wo muri iyo minsi.”—Umurongo wa 29.
“Ab’iki gihe.”—Umurongo wa 34.
“Uwo munsi n’icyo gihe.”—Umurongo wa 36.
“Umunsi Umwami wanyu azaziraho.”—Umurongo wa 42.
‘Igihe mudatekereza ni cyo Umwana w’umuntu azaziramo.’—Umurongo wa 44.
Uko bigaragara rero, ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ agomba kuba yaragaragaye nyuma y’itangira ry’ukuhaba kwa Kristo, mu wa 1914.
Byongeye kandi, Yesu yavuze ko uwo “mugaragu” yari kubaho mu gihe abantu bashoboraga kwibaza bati “mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?” Kubera ko intumwa za Yesu zari zifite impano z’umwuka zo gukora ibitangaza, nta mpamvu ifatika yari gutuma hibazwa icyo kibazo mu kinyejana cya mbere (1 Abakorinto 14:12, 24, 25). Bityo rero, nubwo intumwa n’abandi Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari barasutsweho umwuka wera, si bo bari bagize ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ uvugwa mu buhanuzi bwa Yesu.
Ku bw’ibyo, twavuga ko inshingano yo kwita ku ‘bandi bagaragu,’ Yesu yayishinze ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ mu gihe cy’ukuhaba kwe, ni ukuvuga mu ‘minsi y’imperuka.’
“Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?”
Icyo gihe, Yesu ntiyerekezaga ku muntu umwe, ahubwo yerekezaga ku itsinda ry’ ‘umugaragu,’ ni ukuvuga abantu bakorera hamwe mu rwego rw’inteko. Yesu yavuze ko uwo mugaragu (1) ashinzwe ‘abandi bagaragu’ ba Yesu, kandi (2) akabaha “ibyokurya mu gihe gikwiriye.”
Kuva mu wa 1919, ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova hagiye haba itsinda rito ry’Abakristo basutsweho umwuka. Abo bavandimwe babaga bayoboye umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose, kandi bakagira uruhare rutaziguye mu gutegura amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Mu myaka ya vuba aha, iryo tsinda ni ryo ryakunze kwitwa Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.
Ibimenyetso bituma tugera kuri uyu mwanzuro: ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ yahawe inshingano yo kwita ku bandi bagaragu mu wa 1919. Uwo mugaragu agizwe n’itsinda ry’abavandimwe basutsweho umwuka, bakorera ku cyicaro gikuru mu gihe cy’ukuhaba kwa Kristo, kandi bakaba bagira uruhare rutaziguye mu gutegura amafunguro yo mu buryo bw’umwuka kandi bakayagabura. Mu gihe abagize iryo tsinda bakorera hamwe ari Inteko Nyobozi, baba ari ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’
“Abandi bagaragu” ni ba nde?
Yesu yavuze ko “abandi bagaragu be” bari kujya bahabwa “ibyokurya mu gihe gikwiriye.” Abigishwa b’ukuri ba Yesu bose bagaburirwa n’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ Bityo rero, abigishwa ba Kristo bose, haba buri wese mu basutsweho umwuka ku giti cye n’abagize “izindi ntama,” ni ‘abagaragu be.’—Yohana 10:16.
Uwatangaga disikuru amaze gusobanura ayo magambo ari mu buhanuzi bwa Yesu, abari aho bahise bakoma amashyi. Bamwe mu bari bateranye bagaragaje ko bishimiye cyane kuba Yesu abona ko na bo ari “abagaragu be.”
Ni ryari Yesu yashinze uwo mugaragu “ibyo atunze byose”?
Yesu yavuze ko igihe ‘shebuja [w’uwo mugaragu]’ yari kuzaba amaze ‘kuza,’ yari kuzashinga uwo mugaragu “ibyo atunze byose.” None se Shebuja w’uwo mugaragu ari we Yesu, yaje ryari?
Ijambo ryahinduwemo ngo “naza,” mu rurimi rw’ikigiriki ni erʹkho·mai. Ku murongo wa 42 n’uwa 44 w’igice cya 24, Yesu yakoresheje iryo jambo yerekeza ku gihe azaba aje guca imanza mu gihe cy’umubabaro ukomeye.—Matayo 24:30; 25:31, 32.
Ku bw’ibyo rero, Yesu azashinga uwo “mugaragu ibyo atunze byose” mu gihe kizaza, ni ukuvuga mu gihe cy’umubabaro ukomeye.
Ibyo Yesu “atunze” ni ibiki?
Yesu yaravuze ati “nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Matayo 28:18). Mu byo Yesu “atunze” hakubiyemo ibirenze inyungu ze ziri ku isi. Harimo n’Ubwami bwa Mesiya.—Abafilipi 2:9-11.
Ubwo rero, Yesu azagororera ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ azurira buri wese mu bagize iryo tsinda kujya kuba mu ijuru, kandi akabaha ubwami kugira ngo bategeke ibyo atunze byose, mu ijuru no ku isi. Iyo ni na yo ngororano Abakristo bose basutsweho umwuka b’indahemuka bazahabwa.—Luka 22:28-30; Ibyahishuwe 20:6.
Disikuru ya nyuma muri izo disikuru z’uruhererekane yarimo itangazo ryihariye. Nyuma yo gusoma amagambo ya Yesu ahumuriza aboneka muri Matayo 28:20, umuvandimwe Splane yaravuze ati “hari indi mpamvu ituma tugira icyizere. Iyo mpamvu iboneka mu isomo ry’umwaka ryo mu wa 2013. Ni irihe? Ni iryo muri Yosuwa 1:9, rigira riti ‘gira ubutwari kandi ukomere . . . . Yehova Imana yawe ari kumwe nawe.’”
Umuvandimwe Morris yashoje abaza ati “none se bizaba byifashe bite mu mwaka utaha? Inama ngarukamwaka y’ubutaha, izaba ku itariki 5 Ukwakira 2013, kandi izakurikiranirwa mu yandi Mazu y’Amakoraniro yatoranyijwe yo hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu bivugwamo icyongereza.”
Iyo porogaramu izaba mu cyongereza gusa. Ntizasemurwa mu zindi ndimi.
Abari aho bashoje iyo nama y’ingenzi kandi itazibagirana baririmba indirimbo ya 116 mu gitabo Turirimbire Yehova, ifite umutwe ugira uti “Umucyo ugenda urushaho kuba mwinshi.” Amwe mu magambo yayo agira ati:
“Umugaragu wizerwa twahawe
Aduha ibyokurya byiza
Umucyo w’ukuri wabaye mwinshi
Bishishikaza umutima.”