Soma ibirimo

Inama ngarukamwaka kuri videwo yo kuri interineti

Inama ngarukamwaka kuri videwo yo kuri interineti

Kuwa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2013, abantu 257.294 bo mu bihugu 21 bakurikiranye inama ngarukamwaka ya 129 ya Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, bamwe bakaba bari bahibereye abandi bayikurikirana kuri videwo. Nyuma yaho mu mpera z’icyo cyumweru, abandi Bahamya na bo beretswe uko iyo porogaramu yagenze. Abakurikiranye iyo porogaramu bose hamwe bari 1.413.676 bo mu bihugu 31. Iyi nama ngarukamwaka ni yo yakurikiranywe n’Abahamya ba Yehova benshi kuruta izindi zayibanjirije, kuko baruta Abahamya 1.327.704 bakurikiraniye porogaramu yihariye muri Megizike no muri Amerika yo Hagati, ku itariki ya 28 Mata 2013.

Kuva mu myaka ya 1920, Abahamya ba Yehova bagiye bacisha porogaramu z’amakoraniro yabo kuri telefoni no ku maradiyo agera kure kugira ngo zigere ku bantu bo hirya no hino ku isi. Muri iki gihe, ikoranabuhanga mu bya interineti rituma abantu, ndetse n’abari mu turere twitaruye, bashobora kumva no kureba ibintu birimo biba cyangwa bakabireba nyuma yaho gato. Umuhamya wa Yehova wo muri Amerika witwa William, yagiye mu ikoraniro ryabereye i Richmond muri leta ya Virijiniya mu mwaka wa 1942, maze akurikirana porogaramu y’iryo koraniro yatambutse kuri telefoni. Yagereranyije ibyabaye icyo gihe n’ibyabaye mu nama ngarukamwaka iherutse, aravuga ati “iyo ureba ibibera muri porogaramu ni bwo urushaho kungukirwa. Si kimwe no kubitega amatwi gusa.”

Abakozi bo mu biro by’amashami y’Abahamya ba Yehova bamaze umwaka urenga bategura uburyo bwo gukurikirana videwo kuri interineti, bamara amasaha abarirwa mu bihumbi babigerageza. Mu mpera z’icyumweru iyo nama yagombaga kubamo, abahanga mu bya tekiniki bagenzuraga iby’iyo porogaramu yo kunyuza amashusho kuri interineti bari muri sitidiyo ibishinzwe iri i Brooklyn, muri leta ya New York, kandi kubera ko iyo nama yakurikiranywe n’abantu bari mu bice 15 by’isi bidahuje amasaha, igihe cyose muri iyo sitidiyo hahoraga umuntu ubikurikirana. Ryan, na we wari muri abo bahanga mu bya tekiniki, yagize ati “ntitwaryamaga; ariko kuzirikana ko iyo porogaramu yungura abantu benshi kurushaho bituma twumva ko imihati twashyizeho atari imfabusa.”

Bakurikiye porogaramu i Katherine, mu ntara y’Amajyaruguru muri Ositaraliya