Amakoraniro yihariye y’Abahamya ba Yehova yabereye mu bihugu birindwi
Vuba aha, Abahamya ba Yehova bigiriye amakoraniro yihariye muri Burezili, Hong Kong Irilande, Isirayeli, Kosita Rika, Nouvelle-Zélande na Suwede. Irya mbere muri ayo makoraniro ryabereye muri Suwede muri Nyakanga 2012, naho atatu ya nyuma abera muri Kosita Rika na Nouvelle-Zélande muri Mutarama 2013.
Kimwe n’andi makoraniro y’intara y’iminsi itatu tugira buri mwaka, ayo makoraniro yari agizwe na za disikuru zishingiye kuri Bibiliya, ibyerekanwa na za darame.
Muri ayo makoraniro yihariye, Abahamya bo mu bindi bihugu bayagiyemo. Hari hateguwe gahunda yo gutembereza abatumiwe mu duce dutandukanye tw’igihugu cyakiriye iryo koraniro, mbere na nyuma y’ayo makoraniro.
Umwe mu baje mu ikoraniro ryabereye muri Burezili, yaravuze ati “kwibonera ukuntu abavandimwe batwakiranye urukundo rudasanzwe, byaradushimishije cyane. Numvaga nungutse undi muryango mushya.”
Undi wagiye mu ikoraniro ryihariye ryabereye muri Hong Kong, yaravuze ati “nashimishijwe cyane no kubona ibyishimo abari mu ikoraniro bavuga ururimi rw’ikimandari bari bafite n’ukuntu amarira yababungaga mu maso igihe bari bafashe ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byari bimaze gusohoka.”
buri mwaka, Abahamya ba Yehova bagira amakoraniro y’intara hirya no hino ku isi, kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bayifatanyam.
Buri mwaka, Abahamya bagira amakoraniro nk’ayo hirya no hino ku isi. Ayo makoraniro azamo abantu babarirwa muri za miriyoni.
Ayo makoraniro afasha abayajemo kwibonera urukundo, ibyishimo n’amahoro biranga umuryango wacu w’abavandimwe. Ibyo bigaragarira cyane cyane mu makoraniro yihariye cyangwa amakoraniro mpuzamahanga. Mu gihe cy’ikiruhuko, usanga abaje muri ayo makoraniro baganira bishimye, bagasangira amafunguro, bagahana impano zoroheje na za aderesi, bakifotozanya kandi bagahoberana bigaragaza urukundo.
Kimwe n’uko bimeze mu yandi makoraniro yacu yose, abatari Abahamya ba Yehova na bo bashobora kuyifatanyamo.