Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Yari agiye kwiyahura

Yari agiye kwiyahura

IGIHE Abahamya ba Yehova babiri barimo babwiriza ku nzu n’inzu, bakomanze ku rugo rumwe. Bafunguriwe n’umuntu wari wataye umutwe, inyuma ye hari ingoyi imanitse ku madarajya.

Akibwira abo Bahamya ngo binjire mu nzu, bamubajije impamvu iyo ngoyi yari aho ngaho. Yabashubije ko yari agiye kwiyahura, maze yakumva umuntu ukomanze akajya gukingura. Abo Bahamya baganiriye na we, nuko bamujyana kwa muganga aramuvura.

Iyo nkuru yasohotse mu kinyamakuru cyo mu Bubiligi. Icyakora, si yo yonyine ivuga ukuntu Abahamya ba Yehova bafashije abantu bari bagiye kwiyahura. Hari izindi nkuru nk’izo zo hirya no hino ku isi.

Hari umugore wo mu Bugiriki wanditse ati “nababajwe cyane n’ukuntu umugabo wanjye yampemukiye kandi byarampungabanyije cyane. Byarambabaje cyane ku buryo numvaga ko igisigaye ari ukwiyahura. Numvaga ari byo byamfasha gutuza, kuko agahinda kari kangeze habi.

Icyakora uwo mugore yagiye kwa muganga. Hashize igihe gito, yabonanye n’Abahamya batangira kumwigisha Bibiliya, atangira kujya mu materaniro. Yaranditse ati “abavandimwe banyeretse urukundo ruzira uburyarya kandi ni rwo nari maze imyaka yose nshaka. Nabonye incuti nyakuri kandi nizeye. Ubu ndatuje, ndishimye kandi simpangayikishijwe n’ibizaba mu gihe kiri imbere.”

Umuhamya wo mu Bwongereza yaranditse ati “hari umuntu tuziranye wampamagaye ahangayitse cyane, ambwira ko muri iryo joro yashakaga kwiyahura. Nifashishije ingingo iboneka mu igazeti ya Nimukanguke! yo muri Gicurasi 2008, igaragaza ko kwiyahura bidakwiriye. Twaraganiriye, maze muhumuriza nkoresheje imirongo yo muri Bibiliya. Nubwo afite ibibazo byinshi, ubu ntagitekereza ibyo kwiyahura bye.

Michael wo muri Gana, ni Umuhamya wa Yehova. Yagiranye ikiganiro n’umugore ukiri muto amusanze aho yacururizaga. Umunsi umwe, Michael yavumbuye ko uwo mugore yari afite agahinda kenshi nuko amubaza ikibimutera.

Yamushubije ko yifuzaga kwiyahura bitewe n’uko umugabo we yamutaye akajya kwishakira undi. Michael yaramuhumurije kandi amuha ibitabo bibiri bivuga ibya Bibiliya. Ibyo yasomyemo byatumye areka kwiyahura. Uwo mugore yakomeje kwiga Bibiliya, none ubu ni Umuhamya wa Yehova.

Hari ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasohoye inkuru ivuga ukuntu umukobwa w’Umuhamya warimo abwiriza, nuko akabona imodoka iparitse ariko moteri yayo ihinda.

Uwo mukobwa yaravuze ati “nabonye umugozi ucometse kuri shampoma, ku buryo umwotsi uturutsemo winjiraga mu modoka unyuze mu kirahuri gifunze neza.

“Narihuse ngana kuri iyo modoka, ndungurukira mu kirahuri maze mbonamo umugore urimo arira, yamiramijwe n’umwotsi. ‘Naramubajije nti ‘uri mu biki?’

“Igihe negeraga imodoka ngo mfungure umuryango, nabonye abana batatu ku ntebe y’inyuma. Nafunguye urugi, nuko aravuga ati ‘reka nipfire! Reka nipfire! Kandi abana banjye turajyana!’

“Naramubwiye nti ‘sigaho; uwo si wo muti!’

“Yaranshubije ati ‘reka nigire mu ijuru. Kandi abana banjye turajyana.’

“Uko yakomezaga kurira, narapfukamye mwinginga ndira, ndamubwira nti ‘rwose ndakwinginze sigaho.’ Amaherezo narafunguye, mufata ku rutugu, maze musohora mu modoka nitonze.

“Amaze kugera hanze yaravuze ati ‘tabara abana banjye.’

“Abana na bo bampereje ibiganza. Bari abakobwa babiri, umwe afite imyaka ine undi afite itanu, naho umuhungu afite ibiri. Nasanze biyicariye mu modoka batuje, batazi ko mu kanya gato bagiye gupfa.”

“Bose uko ari bane maze kubasohora mu modoka, narayijimije. Twese uko twari batanu twaricaye, nuko ndavuga nti ‘ngaho mbwira uko bimeze.’”

Abahamya ba Yehova basobanukiwe ko ubuzima ari impano y’agaciro kenshi Umuremyi wacu yaduhaye. Ku isi hose, Abahamya bagerageza guhumuriza abantu bapfushije ababo bitewe no kwiyahura, kandi bahumuriza abagerageza kwiyahura.

Indi ngingo wasoma: Ese uwakwipfira bikarangira?