Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Urugendo rutazibagirana

Urugendo rutazibagirana

Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi baza gusura ibiro by’ishami byo muri Amerika n’icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova biri muri leta ya New York. Aho hantu hitwa Beteli, iryo akaba ari izina ry’igiheburayo risobanurwa ngo “Inzu y’Imana.” Abashyitsi batandukanye baturuka mu turere twa hafi aho n’utwa kure cyane, bakaza kwirebera uko ibitabo byacu bicapwa, uko umurimo wacu uyoborwa, kandi bagasura incuti zabo zihakora. Hari umushyitsi wihariye uherutse kuza kuhasura wari umaze igihe ategura urwo rugendo rurerure.

Umuhamya wa Yehova witwa Marcellus aba mu mugi wa Anchorage muri Alaska, ho muri Amerika, kandi avuga amagambo make cyane bitewe n’uko hashize imyaka mike agize ikibazo cyo guturika umutsi wo mu bwonko. * Agendera mu kagare k’abamugaye kandi aba akeneye abamufasha mu turimo twa buri munsi. Nubwo ahanganye n’izo ngorane zose, yari afite icyifuzo gikomeye cyo gusura Beteli. Mu minsi ishize, inzozi ze zabaye impamo.

Incuti ya Marcellus yitwa Corey, yamufashije muri urwo rugendo, yaravuze iti “yahoraga abinsaba. Yanterefonaga buri gihe ambaza aho iyo gahunda igeze. Kubera ko adashobora kuvuga amagambo menshi, uretse ‘Yego’ na ‘Oya,’ byansabaga kumubaza ibibazo byinshi iyo yabaga anterefonnye.” Ibiganiro bagiranaga byabaga biteye bitya:

“Ese urashaka ko nza kukureba?”

“Oya.”

“None se urashaka ko nguhamagarira muganga?”

“Oya.”

“Urashaka kumenya ibya rwa rugendo rwo kujya gusura Beteli?”

“Yego.”

“Ubwo namusobanuriraga aho ngeze ntegura urwo rugendo. Nashimishijwe cyane no kubona ageze ku ntego ye yo kujya gusura Beteli.”

Marcellus yatsinze inzitizi nyinshi kugira ngo ashobore gukora urwo rugendo. Kubera ko yari afite udufaranga duke, byamusabye kumara imyaka ibiri azigama amafaranga kugira ngo ashobora gukora urugendo rw’ibirometero 5.400, ajya i New York. Kubera ko yari yaramugaye, byamusabye gushaka umuntu wo kumuherekeza ubishoboye. Icya nyuma yari akeneye, ni uruhushya rwa muganga rwo gukora urwo rugendo, kandi yarubonye habura iminsi mike gusa ngo itariki yo gufatiraho indege igere.

Marcellus amaze kugera i New York, yasuye amazu y’i Brooklyn, i Patterson n’i Wallkill. Yabonye imashini za rutura zicapa ibitabo na Bibiliya kandi yasobanukiwe ibintu byinshi ku birebana n’umurimo wacu. Nanone yasuye imurika ryitwa “Bibiliya n’Izina ry’Imana” n’iryitwa “Ubwoko bwitirirwa izina ry’Imana Yehova.” Muri urwo rugendo yungutse incuti nyinshi. Rwose umuntu yavuga ko rwari urugendo rutazibagirana!

Hari abantu benshi bajya gusura Beteli bagataha ibyishimo byabasaze ku buryo babura amagambo babivugamo. Icyakora igihe Marcellus yabazwaga niba gusura Beteli byaramushimishije, yashubije muri ya magambo ye make ati “Yego. Yego. Yego!”

Gusura Beteli bishobora kugutera inkunga wowe n’abagize umuryango wawe nk’uko byagendekeye Marcellus. Abantu bifuza gusura ibiro by’amashami y’Abahamya ba Yehova ku isi hose bahawe ikaze. Ahubwo se uraho utaradusura?

^ par. 3 [Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

Marcellus yapfuye ku itariki ya 19 Gicurasi 2014 igihe iyi nkuru yari hafi gusohoka