Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Isambu igaburira abantu babarirwa muri za miriyoni

Isambu igaburira abantu babarirwa muri za miriyoni

Ku itariki ya 2 Gashyantare 1973, ubu hakaba hashize imyaka mirongo ine, hari imashini nshya zashyizwe i Wallkill muri leta ya New York muri Amerika, kugira ngo zijye zicapa amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!

Imyaka icumi mbere yaho, Abahamya ba Yehova bari baraguze isambu yo guhingamo no kororeramo, yari kujya itunga abakozi bakoreraga ku cyicaro cyabo gikuru i Brooklyn muri leta ya New York. Ariko kuva icyo gihe, iyo sambu yari kuzajya itanga ibyokurya bitandukanye n’ibyo, ni ukuvuga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka.Matayo 24:45-47.

Isambu ya Watchtower, yari i Wallkill muri leta ya New York, mu ntangiriro y’imyaka ya za 70

Philip Wilcox, icyo gihe wari umugenzuzi w’iryo capiro, aribuka uko byari byifashe igihe batangiraga gukoresha imashini z’i Walkill. Yaravuze ati “kugira ngo duteranye izo mashini zicapa vuba vuba, byadutwaye hafi ukwezi. Tumaze kuziteranya, twatangiye kuzigerageza. Mu mwanya muto, twari tumaze gucapa amagazeti abarirwa mu bihumbi. Twayohereje mu icapiro ryacu ry’i Brooklyn, kugira ngo bayoherereze amatorero yari yayasabye. Twari twarishyiriyeho intego yo kudapfusha ubusa igazeti n’imwe.”

Abahamya ba Yehova bubatse iryo capiro rishya kugira ngo bunganire icapiro rinini bari bafite icyo gihe i Brooklyn. Mu ntangiriro z’imyaka ya za 70, umubare w’abantu babaga bakeneye ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya wari waragiye wiyongera, ku buryo bitari bigishoboka ko icapiro rikora ku manywa gusa. Kugira ngo icapiro ry’i Brooklyn rishobore gucapa ibitabo byose abantu bifuzaga, ryari risigaye rikora amanywa n’ijoro.

Hejuru: Bateranyiriza imashini ya mbere yitwa M.A.N., i Wallkill muri Mutarama 1973. Hasi: Bashyira impapuro mu mashini ya M.A.N.

Igihe inyubako ya mbere y’icapiro ry’i Wallkill yari imaze kuzura, yashyizwemo imashini 4 zicapa, ikoreramo urwego rushinzwe kohereza ibitabo n’Inzu y’Ubwami. Ariko mbere y’uko ibitabo byacapwaga birenga ubushobozi bwaryo, iruhande rwaryo hatangiye kubakwa inyubako nini kurushaho. Hari hakenewe ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byinshi, ku buryo na mbere yuko iyo nzu yuzura, hashyizwemo izindi mashini esheshatu zicapa.

Uko imyaka yagiye ihita, ikoranabuhanga mu gucapa ryagiye ritera imbere, n’abantu barushaho gukenera ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Kugira ngo tugendane n’iryo hinduka, byadusabye kugenda duhindura imashini kandi biba ngomwa ko icapiro ryagurwa incuro nyinshi. Imashini zitari zigihuje n’igihe zo mu myaka ya za 80, zasimbujwe izindi zigezweho zikorera ku muvuduko wo hejuru.

Mu mwaka wa 2004, icapiro ry’i Brooklyn ryarafunzwe, maze ku ncuro ya mbere, ibitabo bitangira gucapirwa i Wallkill. Mu mwaka wa 2010, umurimo wo gucapa amagazeti wimuriwe mu majyaruguru ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Kanada. Iryo capiro rishya rishobora gucapa amagazeti 200.000 mu isaha.

Hejuru: Bategurira amakayi i Wallkill kugira ngo bayateranye, mu wa 2005. Hasi: isambu ya Watchtower iri i Wallkill muri leta ya New York, mu wa 2013

Icapiro ry’i Wallkill rikoresha imashini zo mu rwego rwo hejuru, kandi rikoreramo abagabo n’abagore babyitangiye bagera kuri 281. Mu mwaka ushize bacapye ibitabo na Bibiliya birenga miriyoni 17. Uretse ayo macapiro y’i Wallkill no muri Kanada muri Amerika ya Ruguru, Abahamya ba Yehova bafite andi 13 muri Afurika, Aziya, Ositaraliya, u Burayi no muri Amerika y’Epfo, afasha abantu babarirwa muri za miriyoni kubona amafunguro yo mu buryo bw’umwuka.Matayo 5:3.

 

IBINDI WAMENYA

NI BA NDE BAKORA IBYO YEHOVA ASHAKA MURI IKI GIHE?

Beteli ni iki?

Beteli ni ahantu hihariye kandi hakorerwa umurimo w’ingenzi cyane. Menya neza iby’abahakora.