Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Igihe cyo kuva mu nzu yahoze ari hoteli Bossert kirageze

Igihe cyo kuva mu nzu yahoze ari hoteli Bossert kirageze

Mu Gushyingo 2012, Abahamya ba Yehova bagurishije inzu yabo yahoze ari hoteli Bossert. Imfunguzo zayo zahawe uwayiguze, kandi kimwe n’abandi bantu benshi bayibayemo, Abahamya ba Yehova na bo bamaze kwishyurwa, bayivuyemo baragenda. Amafaranga bayigurishije azakoreshwa mu gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova wo kwigisha Bibiliya ku isi hose.

Icyatumye Abahamya bagurisha iyo nzu y’amagorofa 14 yari yubatswe nk’inyubako za kera zo mu Butaliyani, ni uko bateganya kwimura icyicaro gikuru cyabo kikava i Brooklyn, kikajya mu mazu mashya yabo y’i Warwick, muri leta ya New York. Icyo gikorwa cyo kwimuka kizafata imyaka runaka.

Amateka y’imyaka 100

Louis Bossert, umucuruzi w’imbaho w’i New York ni we wubatse iyo nzu mu wa 1909. Yateganyaga kuyigira hoteli, ikajya icumbikira abashyitsi ariko n’abashaka gukodesha ibyumba byo kubamo igihe kirekire bakaba bayibamo. Kubera ko yahise yuzura, mu wa 1914 yongeyeho indi ikubye hafi incuro ebyiri iyari isanzwe. Mu wa 1916, ku gisenge cy’iyo nzu yahashyize resitora ayita Marine Roof.

Mu myaka ya 1980, Abahamya ba Yehova baguze iyo nzu, barayivugurura kugira ngo abakozi bakorera ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova bazashobore kuyibamo. Abubatsi bafashe ibyumba byo kubyiniramo babihinduramo ibyo kuriramo, na ya resitora yari hejuru bayihinduramo icyumba cy’uruganiriro cyari kujya gikoreshwa n’ababa muri iyo nzu mu gihe basuwe n’abashyitsi.

Kuva mu wa 2010, iyo nzu yagiye icumbikwamo n’Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi babaga basuye icyicaro gikuru.

Uwaguze iyo nzu arateganya kuyivugurura, akayihinduramo hoteli. Gufata iyo nzu yahoze igizwe n’icyumba cyoroheje bafatiramo amajwi n’amashusho, n’ibyumba byo kuraramo, ukayihinduramo hoteli ihambaye ntibizagorana, bitewe n’uko yari ifashwe neza cyane.

Isubirana ubwiza bwayo

Mbere y’uko Abahamya ba Yehova bimukira muri iyo nzu, hari hashize imyaka myinshi ititabwaho. Irangi ry’umweru ry’inyuma ryari ryaranduye, lento nini y’iyo nzu yari ifite ibara ry’ibihogo yari yarasadutse kandi itubatse neza. Amadirishya yari ashaje kandi atameze neza. Inuma ni zo zari zarigaruriye ya resitora yari ku gisenge. Ni yo mpamvu haje gutangizwa gahunda yo kuyivugurura. Abahamya ba Yehova bavuye hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigomwa igihe cyabo n’ubuhanga bwabo kugira ngo bashyigikire uwo mushinga warangiye mu wa 1991.

Mu gihe cyo kuyivugurura, Abahamya basukuye inkuta z’inyuma z’iyo nzu zubakishije amabuye avamo ishwagara n’andi yo mu bwoko bw’urugarika. Umukaba w’iyo nzu bawusimbuje undi umeze neza neza nk’uwa mbere ariko ukozwe mu bikoresho bitaremereye bya pulasitiki n’ibirahuri. Nanone bashyizemo amadirishya y’imbaho nziza cyane bita mahogani.

Igice cyose cy’imbere muri iyo nzu na cyo cyaravuguruwe, bita cyane ku kirongozi cyayo cyiza cyane. Kugira ngo bashobore gusana inkuta z’amabuye yo mu bwoko bw’urugarika zari zarangiritse, bakoresheje amabuye yo mu kirombe cyo mu Butaliyani aya mbere yari yaraturutsemo. Uretse ibyo, abubatsi basannye imitako yari ku gisenge cyari cyarangijwe n’amazi. Nanone inkingi nini z’icyuma zabaga mu kirongozi zari ziteje ikibazo. Bari barazisize irangi bakoresheje ikoranabuhanga ry’Abataliyani ku buryo wagira ngo zubakishijwe amabuye yo mu bwoko bw’urugarika. Icyakora abahoze ari ba nyir’iyo nzu bari barazisize irangi incuro nyinshi. Nta n’umwe mu bubatsi wari uzi iryo koranabuhanga ry’Abataliyani. Isomero ryo muri kaminuza yo hafi aho ryatanze igitabo kirimo amabwiriza yo gushushanya kuri izo nkingi ku buryo wagira ngo ni amabuye yo mu bwoko bw’urugarika. Abubatsi bamaze gusoma icyo gitabo, bamaze ibyumweru byinshi basana izo nkingi, ku buryo bongeye kuzisubiza uko zari zimeze mbere.

Igihe imirimo yo kuyisana yarangiraga mu wa 1991, Iyo nzu yari nziza cyane kandi ishobora gukoreshwa. Kubera iyo mihati yose yashyizweho mu kwita kuri iyo nzu, Abahamya bahawe igihembo cyitiriwe Lucy G. Moses gihabwa abantu babungabunga inyubako n’ibindi bintu biranga amateka.