Soma ibirimo

Abanyeshuri basuye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Megizike

Abanyeshuri basuye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Megizike

Ikinyamakuru cya kaminuza yo muri Megizike cyitwa Gaceta, cyavuze ko igihe abanyeshuri b’iyo kaminuza basuraga ibiro n’icapiro ry’Abahamya ba Yehova ryo muri icyo gihugu, byabafashije “kuvanaho urwikekwe.”

Dore ibyo abanyeshuri bavuze:

  • “Twashimishijwe n’ukuntu abahakora bitwara neza . . . bubaha abantu, bakagira ikinyabupfura, isuku kandi ugasanga nta busumbane buhari.”

  • “Kuba abahakorera bakorana mu bumwe, ni urugero rwiza abantu bakwiriye kwigana.”

  • “Buri wese yabaga ahugiye ku murimo we kandi amwenyura.”

  • “Umva, twatangajwe n’ukuntu abakora muri iri capiro bakorera kuri gahunda.”

Abo banyeshuri bari baturutse muri ishuri rikuru ryigisha iby’amasomero no gushyingura inyandiko ryo mu mugi wa Mexico.

Abahamya ba Yehova bemera ko abantu basura ibiro by’amashami n’amacapiro yabo mu bihugu bigera hafi ku 100. Umuntu wese waba wifuza kuzana abanyeshuri ngo basure ibiro by’amashami byacu, ashobora kubona ibisobanuro birambuye ku birebana n’amasaha n’aho ibyo biro biri. Reba ahanditse ABO TURI BO > GUSURA IBIRO BYACU. Abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango na bo bashobora gusura ibyo biro byacu.