Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Kuki mudakoresha umusaraba?

Kuki mudakoresha umusaraba?

Abantu benshi bumva ko umusaraba ari ikimenyetso kiranga Ubukristo. Nubwo Abahamya ba Yehova na bo ari Abakristo, ntibakoresha umusaraba. Kuki?

Imwe mu mpamvu zibitera ni uko Bibiliya ivuga ko Yesu atapfiriye ku musaraba; ahubwo ni ku giti. Byongeye kandi, Bibiliya isaba Abakristo ikomeje ko ‘bahunga ibikorwa byo gusenga ibigirwamana,’ harimo no gukoresha umusaraba.1 Abakorinto 10:14; 1 Yohana 5:21.

Birashishikaje kuba Yesu yaravuze ati “ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:34, 35). Yashakaga kuvuga ko abigishwa be bari kuzarangwa n’urukundo ruzira ubwikunde; si umusaraba.