Urukundo Abahamya ba Yehova bakunda Imana na bagenzi babo, ni rwo rutuma bageza ku bantu bose ubutumwa bwo muri Bibiliya, hakubiyemo n’abigeze kubabwira ko badashishikajwe n’ibyo bavuga (Matayo 22:37-39). Nanone urukundo dukunda Imana rutuma twumvira itegeko Umwana wayo yaduhaye ryo “guhamya mu buryo bunonosoye” (Ibyakozwe 10:42; 1 Yohana 5:3). Ibyo tubikora tubwiriza abantu kenshi nk’uko abahanuzi ba kera babigenzaga (Yeremiya 25:4). Urwo rukundo dukunda bagenzi bacu rutuma tubagezaho ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami,’ harimo na ba bandi bigeze kugaragaza ko badashishikajwe n’ubutumwa bwacu.​—Matayo 24:14.

Akenshi iyo dusubiye kubwiriza mu ngo z’abantu bagaragaje ko badashishikajwe n’ibyo tuvuga, hari igihe dusangayo abantu biteguye kwakira ubutumwa bwacu. Dore impamvu eshatu zibitera:

  • Abantu barimuka.

  • Abandi bantu bo muri urwo rugo bashobora gushimishwa n’ubutumwa bwacu.

  • Abantu barahinduka. Ibintu bibera ku isi n’ibiba ku muntu, bishobora gutuma bumva ko “bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka,” bityo bagatega amatwi ubutumwa bwo muri Bibiliya (Matayo 5:3). Ndetse n’abaturwanyaga bashobora guhinduka nk’uko byagenze ku ntumwa Pawulo.​—1 Timoteyo 1:13.

Ariko kandi, ntiduhatira abantu kwemera ubutumwa bwacu (1 Petero 3:15). Twemera ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo ubutumwa yumva.​—Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20.