Abahamya ba Yehova bashyira mu bikorwa inama yo muri Bibiliya ivuga ko batagomba gusubiza ababakoba. Urugero, Bibiliya igira iti: ‘Ukosora umukobanyi aba ashaka kwisuzuguza’ (Imigani 9:7, 8; 26:4). Aho kugira ngo bishore mu ntonganya, bihatira gukora ibihesha Yehova ikuzo.​—Zaburi 119:69.

Birumvikana ko hariho “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubwiriza 3:7). Dusubiza abantu bashaka kumenya ukuri, ariko twirinda kujya mu mpaka zitagira icyo zatugezaho. Muri ubwo buryo dukurikiza urugero rwa Yesu n’urw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.

  • Yesu ntiyireguye igihe yashinjwaga ibinyoma imbere ya Pilato (Matayo 27:11-14; 1 Petero 2:21-23). Nanone Yesu ntiyigeze asubiza abamuregaga ko ari umusinzi w’umunyandanini. Ahubwo yararetse ibikorwa bye birivugira, nk’uko byanditswe ngo: ‘ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka’ (Matayo 11:19). Icyakora igihe byabaga ari ngombwa yasubizaga abamukobaga abigiranye ubutwari.​—Matayo 15:1-3; Mariko 3:22-30.

    Yesu yateye abigishwa be inkunga yo kudacibwa intege n’ibirego by’ibinyoma. Yagize ati: “Muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora” (Matayo 5:11, 12). Nanone Yesu yavuze ko hari igihe kwiregura byari gutanga ubuhamya kandi ko muri icyo gihe ‘azabaha akanwa n’ubwenge ababarwanya bose hamwe badashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza.’​—Luka 21:12-​15.

  • Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo yo kwirinda kujya impaka n’abahakanyi, avuga ko izo mpaka ‘ari imfabusa kandi nta cyo zimaze’​—Tito 3:9; Abaroma 16:17, 18.

  • Intumwa Petero yateye Abakristo inkunga yo kuvuganira ukwizera kwabo mu gihe bishoboka (1 Petero 3:15). Icyakora yari asobanukiwe ko ibikorwa byiza biruta amagambo. Yaranditse ati: ‘mukore ibyiza kugira ngo mushobore gucecekesha abantu badashyira mu gaciro, bavuga ibyo batazi.’​—1 Petero 2:12-15.