Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

Abahamya ba Yehova bashobora kugushyiriraho gahunda yo kwiga Bibiliya isubiza ibibazo byinshi wibaza. Dore bimwe muri byo:

  • Imana ni nde?

  • Ese koko Imana inyitaho?

  • Nakora iki ngo ngire urugo rwiza?

  • Nakora iki ngo ngire ibyishimo mu buzima?

Uri bubone hasi aha ibisubizo by’ibibazo abantu bakunze kwibaza ku birebana na gahunda tugira yo kwiga Bibiliya.

Iyo gahunda ikorwa ite? Dufata ingingo runaka, urugero nk’iyerekeye “Imana” cyangwa “ishyingiranwa,” maze tugasuzuma imirongo itandukanye yo muri Bibiliya igira icyo ivuga kuri iyo ngingo. Iyo tuyigereranyije, tubona icyo muri rusange Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo. Nguko uko tureka Bibiliya ubwayo ikisobanura.

Iyo twiga Bibiliya, twifashisha igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Mu ngingo zitandukanye icyo gitabo gisobanura neza, harimo icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye Imana, Yesu ndetse n’igihe kizaza.

Umuntu wiga Bibiliya yishyura angahe? Kwiga ni ubuntu, kandi ntusabwa kwishyura ibitabo ukoresha.

Isomo rimara igihe kingana iki? Abantu benshi bafata isaha cyangwa irenga buri cyumweru kugira ngo tubigishe Bibiliya. Ariko igihe umuntu amara yiga gishobora guhinduka. Dukurikiza gahunda yawe.

Bigenda bite iyo umuntu asabye kwiga Bibiliya? Iyo usabye kwiga Bibiliya, Umuhamya wa Yehova aza kugusura mu gihe kikunogeye n’ahantu hakunogeye. Afata iminota mike yo kugusobanurira uko iyo gahunda ikorwa. Iyo ubyishimiye, ukomeza iyo gahunda.

None se iyo umuntu yize Bibiliya, aba agomba kuba Umuhamya wa Yehova? Oya. Abahamya ba Yehova bakunda kwigisha abantu Bibiliya, ariko nta muntu bahatira kuba Umuhamya. Ahubwo tumenyesha abantu icyo Bibiliya yigisha, tuzirikana ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo ibyo yizera.1 Petero 3:15.

 

IBINDI WAMENYA

SABA KWIGA BIBILIYA

Videwo: Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?

Bibiliya ifasha abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi kubona ibisubizo by’ibibazo bibakomereye mu buzima. Ese nawe wifuza ko igufasha?

SABA KWIGA BIBILIYA

Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bazwiho gukora umurimo wo kwigisha Bibiliya ku buntu. Irebere uko bikorwa.

ABO TURI BO

Saba kwiga Bibiliya

Iga Bibiliya ku gihe kikunogeye n’ahantu hakunogeye.