Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova banga gukingirwa?

Ese Abahamya ba Yehova banga gukingirwa?

 Oya. Abahamya ba Yehova ntabwo banga gukingirwa. Tubona ko gukingirwa ari umwanzuro wa buri Mukristo ku giti ke. Abahamya aba Yehova benshi bemera gukingirwa.

 Tuba twifuza kuvurwa neza kandi twishimira iterambere rigerwaho mu buvuzi kuko rituma indwara zikomeye zigabanuka. Dushimira ukuntu abaganga bitanga kandi bagakorana imbaraga, cyanecyane mu bihe by’icyorezo.

 Abahamya ba Yehova bakorana neza n’abashinzwe ubuzima. Urugero, kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira Abahamya ba Yehova bakomeje gushishikariza abantu kumvira amabwiriza yo kukirinda atangwa na za Leta, bakoresheje uru rubuga ruboneka mu ndimi zisaga amagana. Ibyo bikubiyemo: guhana intera, kwirinda ahantu hateraniye abantu benshi, kuguma mu rugo, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa ndetse no gukurikiza andi mabwiriza yose atangwa n’abayobozi.—Abaroma 13:1, 2.

 Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize Abahamya ba Yehova bagiye basohora ibitabo bivuga ku mahame akurikira:

  •   Kwivuza ni umwanzuro ureba umuntu ku giti ke.—Abagalatiya 6:5.

     “[Iyi gazeti] ntishishikariza abantu kwivuza mu buryo runaka cyangwa ngo itange inama mu by’ubuvuzi. Intego yayo ni ukwerekana ibihamya bifatika maze umusomyi akifatira umwanzuro ku giti ke.”—Nimukanguke!, 8 Gashyantare 1987 mu Gifaransa.

     “Niba wibaza niba wowe n’abana bawe mushobora gukingirwa uwo ni umwanzuro mugomba kwifatira.”—Nimukanguke!, 22 Kanama 1965 mu Gifaransa.

  •   Twifuza kuvurwa neza kubera ko twubaha cyane ubuzima.—Ibyakozwe 17:28.

     “Abahamya bakora uko bashoboye kose bakivuza. Kubera ko bubaha cyane ubuzima bakora ikintu icyo ari cyo cyose gishyize mu gaciro kandi gihuje n’Ibyanditswe cyatuma basunika iminsi.”—Umunara w’umurinzi, 1 Nyakanga 1975.

     “Abahamya ba Yehova bemera imiti n’inama bahabwa n’abaganga. Baba bifuza kugira ubuzima bwiza kandi bakarama. Mu by’ukuri bamwe muri bo ni abaganga, kimwe n’Umukristo wo mu kinyejana cya mbere witwaga Luka. . . . Abahamya ba Yehova bishimira cyane akazi gakomeye ndetse no kwitanga biranga abakora mu nzego zishinzwe kwita ku buzima. Nanone kandi bishimira uburyo bitabwaho n’abo baganga.”—Umunara w’umurinzi, 1 Gashyantare 2011.