Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ese kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova bisobanura ko mpinduka Umuhamya?

Ese kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova bisobanura ko mpinduka Umuhamya?

Oya, si ngombwa ko uba Umuhamya. Abantu benshi babarirwa muri za miriyoni bigana Bibiliya natwe si ko baba Abahamya. * Intego tuba dufite ni ukubereka icyo Bibiliya yigisha. Ni wowe uhitamo icyo uzakoresha ibyo wize. Twemera rwose ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo ibyo yizera.​—Yosuwa 24:15.

Ese nshobora gukoresha Bibiliya yanjye mu gihe niga?

Yego. Nubwo dukoresha Bibiliya ikoresha ururimi ruhuje n’igihe tugezemo yitwa BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya, tuzishimira gukoresha Bibiliya yawe. Kandi wifuje kuyitunga tuzayiguha ku buntu. Uziga byinshi ku birebana n’ubutumwa butanga ibyiringiro n’agakiza wasanga mu buhinduzi bwa Bibiliya butandukanye.

Kuki mwigisha abantu bose?

  • Impamvu y’ibanze ni urukundo dukunda Yehova Imana, we ushaka ko Abakristo bigisha abandi ibyo bamenye (Matayo 22:37, 38; 28:19, 20). Twumva rwose nta cyaturutira ‘gukorana n’Imana,’ dufasha abandi kumenya icyo Ijambo ryayo ryigisha.—1 Abakorinto 3:6-9.

  • Nanone tubiterwa n’urukundo dukunda bagenzi bacu (Matayo 22:39). Twishimira kugeza ku bandi ibintu byiza twize.—Ibyakozwe 20:35.

^ par. 2 Urugero mu mwaka wa ??? twigishije Bibiliya abantu ??? buri kwezi. Nyamara muri abo ??? ni bo bonyine babatijwe baba Abahamya ba Yehova muri uwo mwaka.