Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Kuki mubwiriza ku nzu n’inzu?

Kuki mubwiriza ku nzu n’inzu?

Yesu yabwiye abigishwa be ati “muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose” (Matayo 28:​19, 20). Igihe Yesu yoherezaga abo bigishwa be ba mbere kubwiriza, yabategetse gusanga abantu mu ngo zabo (Matayo 10:​7, 11-13). Nyuma y’urupfu rwe, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakomeje kubwiriza “mu ruhame no ku nzu n’inzu” (Ibyak 5:​42; 20:​20). Natwe twigana urugero rw’abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, tukumva ko kubwiriza ku nzu n’inzu ari bwo buryo bwiza bwo kugera ku bantu.