Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni iki?

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni iki?

Inteko Nyobozi ni itsinda rito ry’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bayobora umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose. Inshingano yabo iri mu byiciro bibiri:

Inteko Nyobozi ikurikiza urugero rw’“intumwa n’abasaza” b’i Yerusalemu bo mu kinyejana cya mbere bafataga imyanzuro ikomeye ireba itorero rya gikristo ryose (Ibyakozwe 15:2). Nk’uko byari bimeze kuri abo bagabo b’indahemuka, abagize Inteko Nyobozi na bo bayoborwa na Bibiliya kandi bakemera ko Yehova yashyizeho Yesu Kristo ngo abe umutware w’itorero.​—1 Abakorinto 11:3; Abefeso 5:23.

Ni ba nde bagize Inteko Nyobozi?

Muri iki gihe, Inteko Nyobozi igizwe na Samuel Herd, Geoffrey Jackson, Stephen Lett, Gerrit Lösch, Anthony Morris III, Mark Sanderson na David Splane. Bakorera ku cyicaro cyacu gikuru kiri i Brooklyn, muri leta ya New York muri Amerika.

Inteko Nyobozi ikora ite?

Inteko Nyobozi yashyizeho komite esheshatu zigenzura ibintu bitandukanye bigize umurimo wacu, kandi buri wese mu bagize Inteko Nyobozi ahagarariye komite imwe cyangwa zirenze.

  • Komite y’Abahuzabikorwa: Igenzura ibibazo birebana n’amategeko, ikagira icyo ikora igihe habaye impanuka kamere n’iyo Abahamya batotezwa bazira imyizerere yabo kandi ikita no ku bindi bibazo byihutirwa bigera ku Bahamya ba Yehova.

  • Komite Ishinzwe Abakozi: Ishinzwe kugenzura gahunda zose zireba abagize umuryango wa Beteli.

  • Komite Ishinzwe Gusohora Ibitabo: Igenzura umurimo wo gucapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no kubyohereza. Nanone igenzura imishinga yo kubaka amazu yo gusengeramo, ibiro by’ubuhinduzi n’ibiro by’amashami.

  • Komite Ishinzwe Umurimo: Igenzura umurimo wacu wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami.’​—Matayo 24:14.

  • Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha: Igenzura inyigisho zitangwa mu materaniro, mu mashuri, izo gutega amatwi na videwo.

  • Komite Ishinzwe Ubwanditsi: Igenzura imirimo yo gutegura amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mu buryo bw’inyandiko, yita ku bishyirwa ku rubuga rwacu kandi ikagenzura umurimo w’ubuhinduzi.

Uretse ako kazi kose gakorerwa muri izo komite, Inteko Nyobozi ikora n’inama buri cyumweru kugira ngo isuzume ibyo Abahamya ba Yehova bakeneye muri rusange. Muri iyo nama, abagize Inteko Nyobozi basuzuma icyo Ibyanditswe bivuga, bakemera ubuyobozi bahawe n’umwuka wera kandi bakemeranya ku myanzuro bafata.​—Ibyakozwe 15:25.

Ni ba nde bafasha Inteko Nyobozi?

Hari Abakristo bizerwa bafasha muri izo komite z’Inteko Nyobozi (1 Abakorinto 4:2). Abo Bakristo bafite ubushobozi kandi ni inararibonye mu mirimo ikorwa na komite barimo. Buri cyumweru buri wese ajya mu nama ya komite arimo. Nubwo atari bo bafata imyanzuro, batanga inama z’ingirakamaro n’amakuru ahagije, bagashyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe na komite, bakagenzura aho igeze ishyirwa mu bikorwa n’icyo yagezeho. Nanone Inteko Nyobozi ijya ibaha inshingano yo gusura Abahamya bo hirya no hino ku isi, gutanga disikuru mu nama ngarukamwaka cyangwa mu gihe cyo gutanga impamyabumenyi mu Ishuri rya Gileyadi.

URUTONDE RW’ABAFASHA INTEKO NYOBOZI

Komite

Amazina

Komite y’Abahuzabikorwa

  • Ekrann, John

  • Wallen, Robert

 

Ishinzwe Abakozi

  • Grizzle, Gerald

  • LaFranca, Patrick

  • Molchan, Daniel

  • Walls, Ralph

 

Ishinzwe Gusohora Ibitabo

  • Adams, Don

  • Butler, Robert

  • Corkern, Harold

  • Gordon, Donald

  • Luccioni, Robert

  • Reinmueller, Alex

  • Sinclair, David

 

Ishinzwe Umurimo

  • Breaux, Gary

  • Dellinger, Joel

  • Hyatt, Seth

  • Mavor, Christopher

  • Perla, Baltasar, Jr.

  • Turner, William, Jr.

  • Wallen, Robert

  • Weaver, Leon, Jr

 

Ishinzwe Ibyo Kwigisha

  • Curzan, Ronald

  • Flodin, Kenneth

  • Malenfant, William

  • Noumair, Mark

  • Schafer, David

 

Ishinzwe Ubwanditsi

  • Ciranko, Robert

  • Mantz, James

  • Marais, Izak

  • Smalley, Gene

 

IBINDI WAMENYA

UBUTUMWA BWIZA BUTURUKA KU MANA

Kuki Imana ifite itorero ikoresha?

Bibiliya igaragaza impamvu Abakristo b’ukuri babayeho n’uko bakora.

NI BA NDE BAKORA IBYO YEHOVA ASHAKA MURI IKI GIHE?

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yo muri iki gihe ikora ite?

Itsinda ry’abagabo bake bakuze mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere ni bo bari bagize inteko nyobozi. Na ho muri iki gihe?

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA

Ese Abahamya ba Yehova bagira itsinda ry’abayobozi rihembwa?

Ese bafite itsinda ry’abayobozi ritandukanye n’Abakristo basanzwe? Ni ba nde bemererwa kuba ababwiriza?