Soma ibirimo

Ese umuntu ashobora gusezera mu Bahamya ba Yehova?

Ese umuntu ashobora gusezera mu Bahamya ba Yehova?

 Yego. Umuntu ashobora gusezera mu idini ryacu. Dore uburyo bubiri yabikoramo:

  •   Gusaba kuvamo. Umuntu ashobora kuvuga ko atacyifuza kwitwa Umuhamya wa Yehova cyangwa akabigaragaza mu nyandiko.

  •   Ibikorwa bye. Nanone ibyo umuntu akora bishobora kugaragaza ko atakiri Umuhamya wa Yehova (1 Petero 5:9). Urugero, ashobora kujya mu rindi dini kandi akagaragaza ko afite intego yo kurigumamo.—1 Yohana 2:19.

Tuvuge ko umuntu atakibwiriza, ntaze no mu materaniro yanyu. Ese ubwo mwavuga ko yasezeye mu idini ryanyu?

 Oya. Gusezera cyangwa kwitandukanya natwe bitandukanye no kugira ukwizera guke. Incuro nyinshi iyo abantu bamaze igihe baracogoye cyangwa bararetse kujya mu materaniro no kubwiriza, baba bakiri Abahamya, ariko baracitse intege. Tugerageza kubahumuriza no kubafasha, aho kubatererana (1 Abatesalonike 5:14; Yuda 22). Iyo abantu nk’abo bakeneye guterwa inkunga, abasaza b’itorero ni bo bafata iya mbere bakabafasha mu buryo bw’umwuka.—Abagalatiya 6:1; 1 Petero 5:1-3.

 Icyakora, abasaza nta burenganzira bafite bwo guhatira umuntu gukomeza kuba Umuhamya wa Yehova. Buri wese yihitiramo idini ashaka (Yosuwa 24:15). Twizera ko abasenga Imana bagomba kubikora babishaka kandi babikuye ku mutima.—Zaburi 110:3; Matayo 22:37.