Soma ibirimo

Ese muri Abakristo?

Ese muri Abakristo?

Yego. Dore impamvu zigaragaza ko turi Abakristo:

  • Twihatira gukurikiza inyigisho za Yesu Kristo hamwe n’imyifatire ye.​—⁠1 Petero 2:​21.

  • Twemera ko Yesu ari we uzaduhesha agakiza, kandi ko “nta rindi zina abantu bahawe munsi y’ijuru tugomba gukirizwamo.”​—⁠Ibyakozwe 4:​12.

  • Iyo abantu babaye Abahamya ba Yehova, babatizwa mu izina rya Yesu.​—⁠Matayo 28:​18, 19.

  • Amasengesho yacu tuyavuga mu izina rya Yesu.​—⁠Yohana 15:​16.

  • Twemera ko Yesu ari Umutware wa buri mugabo wese.​—⁠1 Abakorinto 11:​3.

Icyakora hari ibindi bintu bidutandukanya n’andi madini avuga ko ari aya gikristo. Urugero, twemera ko Bibiliya yigisha ko Yesu ari Umwana w’Imana, ariko atari umwe mu bagize Ubutatu (Mariko 12:​29). Ntitwemera ko ubugingo budapfa. Nanone twemera ko inyigisho y’uko Imana izababariza abantu mu muriro w’iteka idashingiye mu Byanditswe, kandi ko abayobozi b’idini batagombye guhabwa amazina y’icyubahiro abashyira hejuru y’abandi.​—⁠Umubwiriza 9:​5; Ezekiyeli 18:​4; Matayo 23:​8-10.