Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ese mutanga icya cumi?

Ese mutanga icya cumi?

Oya, Abahamya ba Yehova ntibatanga icya cumi. Umurimo wacu ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake, kandi uzitanze ntamenyekane. Icya cumi ni iki, kandi se kuki Abahamya ba Yehova batagitanga?

Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli ba kera gutanga kimwe cya cumi cy’ibyo babaga batunze. Icyakora Bibiliya igaragaza neza ko ayo Mategeko, hakubiyemo n’iryo gutanga “icya cumi,” ritareba Abakristo.Abaheburayo 7:5, 18; Abakolosayi 2:13, 14.

Aho kugira ngo Abahamya ba Yehova batange icya cumi n’amaturo, bigana Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bagashyigikira umurimo mu buryo bubiri: kubwiriza no kwigisha badahembwa, kandi batanga impano ku bushake.

Ubwo rero dukurikiza ibyo Bibiliya isaba Abakristo, igira iti “buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.”2 Abakorinto 9:7.

 

IBINDI WAMENYA

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA

Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha ava he?

Menya uko umurimo wo kubwiriza ku isi hose ugenda utera imbere bitabaye ngombwa ko abantu bakwa amaturo cyangwa icya cumi.