Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Ese Abahamya ba Yehova bemera Isezerano rya Kera?

Ese Abahamya ba Yehova bemera Isezerano rya Kera?

Yego. Abahamya ba Yehova bemera ko Bibiliya yose ‘yahumetswe n’Imana kandi [ko] ifite akamaro’ (2 Timoteyo 3:16). Iyo Bibiliya igizwe n’ibyo abantu bakunze kwita Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya. Ubusanzwe, Abahamya ba Yehova bakunze kwita ibyo bice bya Bibiliya, Ibyanditswe by’Igiheburayo n’Ibyanditswe bya Gikristo by’Ikigiriki. Ibyo bituma twirinda gusa n’abumvikanisha ko hari ibice bya Bibiliya bitagihuje n’igihe cyangwa bidafite agaciro.

Kuki Abakristo bakeneye Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya?

Intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana, maze arandika ati “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha” (Abaroma 15:4). Ku bw’ibyo, mu Byanditswe by’Igiheburayo harimo inyigisho zidufitiye akamaro. Bimwe mu bikubiyemo, ni amateka y’ingenzi n’inama z’ingirakamaro.

  • Amateka y’ingenzi. Ibyanditswe by’Igiheburayo birimo amateka arambuye ku birebana n’iremwa n’uko icyaha cyatangiye. Turamutse tutazi ibyo bintu, ntitwamenya ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bikurikira: twakomotse he? Kuki abantu bapfa? (Intangiriro 2:7, 17). Nanone kandi, Ibyanditswe by’Igiheburayo bivuga ukuntu Yehova Imana yagiranaga imishyikirano n’abantu babonye ibyiza kandi bagahura n’ibibazo nk’ibyo duhura na byo.Yakobo 5:17.

  • Inama z’ingirakamaro. Igitabo cyo muri Bibiliya cy’Imigani n’icy’Umubwiriza, bikaba biri mu bigize Ibyanditswe by’Igiheburayo, birimo inama dukenera mu buzima kandi zitajya zita agaciro. Ibyo bitabo bitwereka icyo twakora ngo tugire urugo rwiza (Imigani 15:17), uko twashyira mu gaciro mu birebana n’akazi (Imigani 10:4; Umubwiriza 4:6), n’uko abakiri bato bakitwara neza mu busore bwabo (Umubwiriza 11:9–12:1).

Nanone kandi, bidufasha kwiga ibirebana n’Amategeko ya Mose aboneka muri Torah (ari byo bitabo bitanu bibanza bya Bibiliya). Nubwo Abakristo batagengwa n’ayo Mategeko, akubiyemo amahame y’ingenzi ashobora gutuma tugira ibyishimo.Abalewi 19:18; Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7.

 

IBINDI WAMENYA

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ni iki cyagufasha gusobanukirwa Bibiliya?

Aho waba waravukiye hose, ushobora gusobanukirwa ubutumwa Imana yandikishije mu Byanditswe Byera.