Uko wabona ibyo ushaka

Jya kuri meni y'ibanze

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Soma ibirimo

Abahamya ba Yehova

Igitabo cy'amateka ya Bibiliya

Inkuru ya 11: Umukororombya wa mbere

UZI igikorwa cya mbere Nowa yakoze igihe we n’umuryango we bavaga mu nkuge? Yatuye Imana ituro. Iyi shusho irakwereka Nowa arimo atamba igitambo. Yatanze iryo turo ry’amatungo ngo ashimire Imana kuba yararokoye umuryango we mu mwuzure w’isi yose.

Inkuge n’umukororombya

Ese Yehova yaba yarishimiye icyo gitambo? Yego rwose. Kandi yanasezeranyije Nowa ko atari kuzongera kurimbuza isi umwuzure.

Bidatinze, isi yarumutse maze Nowa n’umuryango we batangira ubuzima bushya hanze y’inkuge. Imana ibaha umugisha irababwira iti ‘mwororoke, mugwire maze mwuzure isi.’

Ariko nyuma y’aho, abantu bari kumva iby’umwuzure bashoboraga gutinya ko icyo cyago cyakongera kubaho. Ni yo mpamvu Imana yabahaye ikimenyetso cyari kuzajya kibibutsa isezerano ryayo ryo kutazongera kurimbuza isi umwuzure. Waba uzi icyo ari cyo? Ni umukororombya.

Nowa n’abagize umuryango we

Iyo imvura imaze kugwa maze izuba rikava, ni bwo umukororombya ukunze kugaragara. Umukororombya ugira amabara menshi kandi meza. Ese waba warawubonye? Kandi se witegereje uyu uri kuri iyi shusho?

Imana yaravuze iti ‘ntanze isezerano ry’uko abantu n’inyamaswa bitazongera na rimwe kurimbuzwa umwuzure. Nshyize umukororombya wanjye mu bicu. Umukororombya nugaragara, nzajya nywubona maze nibuke isezerano ryanjye.’

Bityo rero, ni iki umukororombya utwibutsa? Utwibutsa isezerano ry’Imana ryo kutazongera kurimbuza isi umwuzure.

Itangiriro 8:18-22; 9:9-17.



Ibibazo

  • Nk’uko bigaragazwa ku ishusho, ni iki Nowa yakoze akimara gusohoka mu nkuge?
  • Ni irihe tegeko Imana yahaye Nowa n’umuryango we nyuma y’Umwuzure?
  • Ni iki Imana yasezeranyije?
  • Mu gihe tubonye umukororombya, ni iki twagombye kwibuka?

Ibibazo by’inyongera

  • Soma mu Itangiriro 8:18-22.

    Ni gute muri iki gihe twaha Yehova ‘umubabwe uhumura neza’ (Itang 8:21; Heb 13:15, 16)?

    Ni iki Yehova yabonye ku birebana n’imimerere y’umutima w’umuntu, kandi se ni iki twagombye kwitondera (Itang 8:21; Mat 15:18, 19)?

  • Soma mu Itangiriro 9:9-17.

    Ni irihe sezerano Yehova yagiranye n’ibiremwa byose byo ku isi (Itang 9:10, 11)?

    Isezerano ry’umukororombya rizamara igihe kingana iki (Itang 9:16)?